Amakuru

Kenya: Abanyeshuri 16 bapfiriye mu nkongi yadutse mu icumbi ry’abakobwa

Akababaro ni kenshi mu gihugu cya Kenya nyuma y’aho abanyeshuri 16 bahiriye mu nkongi y’umuriro yadutse mu ishuri ry’abakobwa rya Utumishi Girls Academy mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane.

Iyo nkongi yabaye mu gicuku, itwika imwe mu nzu abanyeshuri bararagamo izwi nka Meline Waithera Block, yari icumbikiye abakobwa basaga 200 barimo abo mu mwaka wa 10, uwa gatatu n’uwa kane.

Polisi ya Kenya yatangaje ko umuriro watangiye ahagana saa saba z’ijoro ku isaha yo muri Kenya, bingana na saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Uwo muriro wahise ukwira vuba cyane, bituma abanyeshuri benshi batabasha kwirwanaho.

Minisitiri w’Uburezi wa Kenya, Julius Ogamba, yavuze ko iryo shuri rifite abanyeshuri 815, ariko igihe iyo nkongi yadukaga hari harimo 808, mu gihe abandi barindwi bari bagiye iwa bo.

Yemeje ko abanyeshuri 16 ari bo bamaze kwitaba Imana, ndetse avuga ko hakiri gukorwa igikorwa cyo kumenya imyirondoro yabo hifashishijwe iperereza ririmo gukorwa.

Uretse abapfuye, abandi banyeshuri 79 bakomerekeye muri iyo nkongi bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bitandukanye. Muri bo, 71 bamaze gusezererwa nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, mu gihe barindwi bagikurikiranwa kwa muganga. Hari kandi umwe washyikirijwe umuryango we kugira ngo ukomeze kumwitaho.

Abayobozi muri Kenya bavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi yateje ubwoba n’agahinda gakomeye mu miryango y’abanyeshuri ndetse no mu gihugu hose.

Raporo ya polisi igaragaza ko ubuyobozi bw’ishuri bwamenyesheje inzego zibishinzwe ahagana saa kumi n’igice za mugitondo, bituma ibikorwa byo gutabara bitangira vuba.

Na none kandi, Kenya Red Cross Society yatangaje ko amakuru y’iyi mpanuka yayimenyeshejwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ihita itangira ibikorwa byo gutabara no gufasha abagizweho ingaruka.

Abanyeshuri 16 bahiriye mu icumbi ryatewe n’inkongi y’umuriro (Iforo: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *