Kenya: Abigaragambya bitwaje isanduku ya “Ebola” mu mihanda

Igipolisi cya Kenya cyarashe imyuka iryana mu maso kugira ngo gitatanye imyigaragambyo yo kwamagana iyubakwa ry’ikigo kizakira Abanyamerika bashobora kwandura Ebola. Iyo myigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Nanyuki, uherereye hagati muri Kenya.

Abigaragambyaga bagendaga mu matsinda mato bazunguza amabendera ya Kenya, bitwaje isanduku yanditseho ijambo “Ebola” ndetse n’ibyapa bisaba ko uwo mushinga guhagarikwa. Mu cyumweru gishize, abantu babiri bishwe barashwe ubwo igipolisi cyatatanyaga indi myigaragambyo nk’iyo.

Uyu mushinga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika watumye abaturage benshi bagira impungenge ku byago byo gukwirakwira kwa Ebola hagati y’ibihugu, ndetse banenga ko Leta ya Kenya itaratanga ibisobanuro bihagije kandi byumvikana ku mikorere y’icyo kigo.

Mu kwezi gushize, Urukiko Rukuru rwa Kenya rwategetse ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo bihagarara nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavugaga ko icyo kigo gishobora kugira ingaruka zikomeye kandi zihuse ku buzima bw’abaturage.

Priscilla Imani, umwe mu bitabiriye imyigaragambyo, yabwiye Reuters ko uwo mushinga wamaze kugira ingaruka ku Mujyi wa Nanyuki no ku Ntara ya Laikipia, kubera ko abantu batangiye gutinya kuhagenda. Yagize ati: “Ubutumwa bwanjye ni ubu: Laikipia si ahantu ho kujugunywa ibibazo, kandi ijwi ryacu rigomba kumvwa.”

Abantu babiri bishwe barashwe mu gihe cy’imyigaragambyo yabereye muri Kenya yamaganaga umushinga wo kubaka ikigo kizashyirwamo Abanyamerika bashobora kuba barahuye n’icyorezo cya Ebola. Ifoto: Luis Tato/AFP binyuze kuri Getty Images.

Iki kigo giteganyijwe kuzaba gifite ibitanda 50 ndetse n’abaganga b’Abanyamerika. Kizaba kigamije kuvura cyangwa kwakira Abanyamerika bazaba banduye Ebola yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umwe mu bayobozi b’Amerika yabwiye BBC ko Kenya yatoranyijwe kubera ko iri hafi y’akarere kibasiwe na Ebola, mu gihe ibibuga by’indege byo muri ako karere bidafite ubushobozi buhagije. Yavuze ko guhitamo Kenya bizatuma Abanyamerika banduye Ebola babasha kuvurwa vuba.

Umujyi wa Bunia muri RDC, aho iki cyorezo cyatangiriye, uri ku ntera ya kilometero 780 uvuye i Nanyuki, hagati hakaba igihugu cya Uganda.

Abashinzwe ubuzima muri RDC batangaje ko kugeza ku wa 7 Kamena 2026, abantu 550 bari bamaze kwemezwa ko banduye Ebola. Muri bo, 35 biyongereye mu masaha 24 yari ashize. Iki cyorezo kimaze guhitana abantu 101, mu gihe abandi 309 bakiri mu bitaro cyangwa ahantu bashyizwe mu kato.

Ebola imaze gukwirakwira mu turere 25 tw’ubuvuzi two mu ntara eshatu za RDC: Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo bimeze bityo, nta murwayi wa Ebola uragaragara muri Kenya.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashyigikiye uwo mushinga avuga ko Leta y’Amerika ari yo yawusabye kandi ko kuwanga byari kuba nko kubura umutima wa kimuntu. Yasabye Abanyakenya kutavanze politiki n’iki kibazo gikomeye cy’ubuzima rusange ndetse anihanangiriza abanyapolitiki kwirinda amagambo ashobora guteza urujijo ku ndwara ya Ebola.

Amashusho yafashwe n’indege zitagira abapilote (drones) BBC yabonye agaragaza ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo byakomeje ku kibuga cy’indege cya gisirikare, nubwo urukiko rwari rwategetse ko bihagarara.

Mu cyumweru gishize, umwe mu bayobozi b’Amerika yavuze ko ubutegetsi bw’icyo gihugu buzi neza ikirego kiri mu nkiko, ariko ko bwizeye ko kizabonerwa umuti binyuze mu nzira z’amategeko.

Abigaragambya bavuga ko habuze gukorera mu mucyo ku mushinga wo kubaka ikigo kizakira abantu bashobora kwandura Ebola. (Ifoto: AFP binyuze kuri Getty Images)

Ibitekerezo