Ikigo UCL Kenya cyahawe uburenganzira bwo gutegura alimatravir, umuti uri kugeragezwa kwirinda kwandura virusi itera SIDA (VIH). Uyu muti uteganyijwe kujya unyobwa rimwe mu kwezi ariko nturemererwa gukoresha: ubushobozi bwawo bwo kurinda abantu n’umutekano wawo biracyasuzumwa.
UCL Kenya iri mu bigo birindwi, Merck izwi nka MSD hanze y’Amerika na Canada, yahaye urushushya rwo kuzajya ikora no kugeza ku isoko verisiyo za almatravir zihendutse, igihe izaba yemejwe n’inzego zibishinzwe. Ibindi bigo bibiri byo muri Afurika biri muri ayo masezerano ni Quality Chemical Industries yo muri UGanda na Aspen Pharmacare yo muri Afurika y’Epfo. Bine bisigaye ni ibyo mu Buhinde.
Ayo mesezerano areba ibihugu 129 bifite ubushobozi buke cyangwa buciriritse, kandi ibigo byahawe uruhushya ntibizishyura Merck amafaranga y’uburenganzira bwo gukora uwo muti. Merck ivuga ko gutangira imyiteguro igeragezwa rya nyuma ritararangira bishobora gufasha kuwugeza lku bawukeneye vuba uramutse wemejwe. Gushyira ibigo byo muri Afurika muri aya masezerano ya mbere ni intambwe yo kwagura ubushobozi bwo gukora imiti ku mugabane.
Kuri ubu, alimatravir iri mu magerageza yo ku rwego rwa gatatu.Rimwe muri iyo mirimo abakobwa b’ababngavu n’abagore bakiri bato bo muri Kenya , Uganda n’Afurika y’Epfo; irindi ririmo abantu bashobora guhura n’ibyago byo kwandura VIH mu bihugu 16. Ibisubizo by’ayo magerageza ni byo bizafasha kumenya niba uyu muti ushobora kwemezwa nk’uburyo bushya bwo kwirinda VIH.

Ibitekerezo