Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko undi muntu yagaragayeho virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo nyuma yo gupima abantu 38.
Umuyobozi Mukuru muri iyo minisiteri, Dr. Patrick Amoth, yabwiye Citizen TV ko uwo murwayi mushya yari umukozi wari ushinzwe kwita ku barwayi bashyizwe mu kato.
Yavuze ko na we yahise ashyirwa mu kato, akaba ari kwitabwaho mu buryo bwihariye kimwe n’abandi barwayi barindwi bari basanzwe bafite iyo ndwara.
Aya makuru yatangajwe nyuma y’umunsi umwe Kenya yemeje abandi bantu banduye Ebola. Muri bo harimo umugabo wo mu muryango wa hafi w’umurwayi wa mbere, ndetse n’abakozi batatu bo mu rwego rw’ubuzima bamwitayeho igihe yari mu bitaro.
Amoth yavuze ko ibyago by’uko abashyizwe mu kato baba baranduje abandi mbere yo kugashyirwamo ari bike. Yasobanuye ko batangiye kugaragaza ibimenyetso ku munsi wa cyenda cyangwa uwa cumi, bityo igihe bari bakiri mu baturage bakaba batari babifite.
Kenya yatangaje umurwayi wa mbere wa Ebola ku wa 6 Ukwakira 2026. Yari umugabo wabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu gihe umubare w’abandura ukomeje kwiyongera, imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubuhinzi ryiswe Africa International Agricultural Expo 2026 (AIAE), ryari riteganyijwe kubera mu nyubako ya KICC i Nairobi, ryimuriwe mu mwaka utaha.

Ibitekerezo