Kigali: Uruganda rwa SRB Kigali Foam rwafashwe n’inkongi.

Uruganda rwa SRB Kigali Foam rutunganya matela, ruherereye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, rwafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026.

Amakuru dukesha igihe avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n’ibishashi byavuye mu bikorwa byo gusudira, bigakongeza matela zari zimaze gutunganywa ndetse n’ibindi bikoresho byari muri uru ruganda.

Mu gihe inkongi yatangiraga, muri uru ruganda harimo gukorwa ibikorwa byo kwagura, birimo no gusudira. Bikekwa ko ibishashi byavuye mu gusudira byageze kuri matela zari hafi aho, bigatuma zifata umuriro, na wo ugakwira mu bindi bikoresho.

Muri uru ruganda hangiritse ibikoresho bitandukanye birimo imashini zifashishwa mu gukora matela, ibikoresho bikorwamo matela ndetse n’ibindi bikoresho byari bihari, byorohereje umuriro gukwira.

Bimwe mubyahiriye mu Ruganda rwa SRB ,ifoto:Igihe

Polisi yahise itabara

Abari aho bakimara kubona inkongi bahise batabaza Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubutabazi no Kurwanya Inkongi, rihita ritabara kugira ngo rihagarike ikwirakwira ry’umuriro.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu ingano nyayo y’ibyangiritse itaramenyekana, ndetse hakomeje gukorwa isuzuma kugira ngo hamenyekane agaciro k’ibyangiritse.

Uruganda rwari rusanzwe rufite ubwishingizi, bityo bushobora kugira uruhare mu kugabanya igihombo cyatewe n’iyi nkongi.

Polisi yibutsa abantu kwirinda inkongi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yasabye abantu kwitwararika cyane igihe bakora ibikorwa bishobora guteza inkongi, cyane cyane ahakorerwa ibikorwa byo gusudira cyangwa ibindi bikorwa bijyanye n’amashanyarazi.

Ati: “Icyo dutangaho inama ni uko ibikorwa byose bigendanye n’amashanyarazi biri mu nyubako zikorerwamo biba bigomba gucungwa neza. Yaba hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa nko kwagura uruganda, inyubako cyangwa ahantu hatuye abantu.”

Polisi kandi isaba abafite inyubako n’abakoreramo kugira ubumenyi bw’ibanze ku ikoreshwa ry’ibikoresho byo kuzimya inkongi.

Ivuga ko ibyo bikoresho bidakwiye kuba bihari nk’umurimbo gusa, ahubwo bigomba gusuzumwa buri gihe kugira ngo harebwe niba bigikora neza kandi byiteguye gukoreshwa igihe bikenewe.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage ko igihe habaye inkongi bakwiye kuyitabaza, kuko Ishami rishinzwe Ubutabazi no Kurwanya Inkongi rifite ubushobozi bwo kuzimya inkongi mu nyubako zo hejuru no mu zo hasi, kandi serivisi yo kuzimya inkongi itishyuzwa.

Uruganda rwa SRB rukora Matora mu Mujyi wa kigali rwafashwe n’umuriro, ifoto:Igihe

Ibitekerezo