Gisagara: Abaturage baratabariza amashyamba

Abaturage bo mu karere Gisagara bavuga ko amashyamba yabo akomeje kwibasirwa n’uburwayi bwumisha ibiti, aho bavuga ko ikibazo gitangirira hejuru ku mutwe w’igiti, kikagenda gifatwa kugeza cyose cyumye.

Aba baturage bavuga ko iyi ndwara imaze kumisha ibiti byinshi, bikabateza igihombo ndetse bagaragaza impungenge z’uko mu gihe hatagize igikorwa mu maguru mashya, gishobora gukomeza kwiyongera kikangiza amashyamba menshi.

Bavuga ko bifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo itera ibi biti kuma, ndetse hanashyirweho ingamba zo gukumira iki kibazo.

Ngezahayo Jeanne, wo mu karere ka Gisagara, avuga ko hari ibiti babona bitangiye kuma mu buryo budasanzwe, ku buryo ubona nk’igiti cy’inturusu, kigenda cyuma gahoro gahoro.

“Iyo ndwara nyine iyo igiye ku giti cy’inturusu nk’iki, kiruma ariko ukaba utamenya ikibitera.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kibahangayikishije cyane kuko amashyamba ari igice cy’ingenzi cy’imibereho yabo, haba mu kubona umusaruro ndetse no mu kubungabunga ibidukikije.

Singirankabo Valens, na we avuga ko igiti gitangira kuma mutwe, nyuma ikibazo kikagenda kigera ku bindi bice byacyo kugeza cyose cyumye.

“Ubona umutwe w’igiti wumye, uko iminsi igenda ishira igiti cyose kikuma. Iyo ubonye ishyamba riri kuma gutyo, hari igihe birangira urimbuye ishyamba ryose.”

Iri ni rimwe mu mashyamba yo mu karere ka gisagara, ifoto:kigali24

Ese iyi yaba ari indwara?

Mu gihe abaturage basaba ko ikibazo cyakurikiranwa byihuse, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba, Dr Nsengumuremyi Concolde, avuga ko kugeza ubu ubushakashatsi bukomeje, ariko ibimenyetso byabonetse bitaragaragaza ko hari udukoko cyangwa ubundi burwayi bwaba buri gutera iki kibazo.

Avuga ko ubushyuhe bwinshi bushobora kuba mu mpamvu zituma ibiti bimwe bidashobora gukomeza kubaho neza, bitewe n’ubwoko bwabyo ndetse n’ubushobozi bifite bwo kwihanganira ubushyuhe.

“Ikibazo gihari ni ubushyuhe bwinshi. Bitewe n’ubwoko bw’ibiti, hari ibishobora kwihanganira ubushyuhe bukabije, ariko hari n’ibindi bitabasha kubwihanganira. Ubushakashatsi turi gukora ntiburerekana ko hari ibyonnyi biri guteza iki kibazo, haba mu butaka cyangwa ku mababi y’ibiti.”

Ibi bisobanuye ko mu gihe abaturage bakomeje kubona ibiti byuma, impamvu nyayo y’ikikibazo itaramenyekana neza, kuko ubushakashatsi buracyakomeje.

Abaturage basabwe kudategereza ko ikibazo gikomera

Ubuyobozi bushinzwe amashyamba burasaba abaturage batangiye kubona ibiti bigaragaza ibimenyetso bidasanzwe kutabyirengagiza, ahubwo bakihutira gutanga amakuru kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe kuhagera, gusuzuma ikibazo no gutanga inama zijyanye n’uko bakwiye kwitwara.

Dr Nsengumuremyi asaba abaturage kugana inzego zishinzwe amashyamba kugira ngo zibafashe kumenya neza uko ikibazo gihagaze.

Ati: “Abaturage batugane, haba kutwandikira cyangwa kuduhamagara, kugira ngo tubasange turebe uko ikibazo giteye, tube twanabagira inama y’uko bagomba kwitwara.”

Amashyamba afite uruhare rukomeye mu mibereho ya muntu no mu kubungabunga ibidukikije. Atanga umwuka mwiza, afasha mu kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka ndetse anatanga umusaruro ufasha abaturage mu mibereho yabo.

Ku bw’iyo mpamvu, abaturage bavuga ko bakeneye igisubizo cyihuse mbere y’uko ibiti byinshi byuma cyangwa ikibazo kigakwira mu yandi mashyamba.

Mu gihe ubushakashatsi bugikomeje, ubutumwa bw’inzego burasaba abaturage kuticecekera: igiti cyose kigaragaza ibimenyetso bidasanzwe kigomba gutangirwa amakuru hakiri kare. Ibi bishobora gufasha kumenya inkomoko y’ikibazo no gufata ingamba mbere y’uko ibiti byinshi byangirika.

Ibiti bikomeje kuma muri gisagara,ifoto:kigali24

Ibitekerezo