Abahinzi bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko gutinda kubona inyongeramusaruro zirimo ifumbire mvaruganda n’ishwagara bituma batinda gutera ibirayi n’ingano, bikagira ingaruka ku musaruro bateganya kubona.
Aba bahinzi bavuga ko batangira gutegura amasinde hakiri kare, ariko igihe cyo gutera imyaka kikagera batarabona inyongeramusaruro bakeneye, bigatuma amasinde bateguye amara igihe adatewemo imbuto.
Bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka zirimo gutinda gutera, kubona umusaruro muke ugereranyije n’uwo baba biteze.
SEKAMANA Anasthase, umuhinzi w’ingano wo mu Murenge wa Ruheru, avuga ko gutinda kubona ifumbire n’ishwagara ari imwe mu mbogamizi zikomeye abahinzi bahura na zo.
Ati: “Icyo duhinga dushyizemo imbaraga ni ingano n’ibirayi, ariko njye mpinga ingano cyane. Imbogamizi tugira ni ugutinda kubona inyongeramusaruro. Tumara igihe dutegereje ifumbire n’ishwagara, ariko nti tubibona ku gihe, kandi amasinde tuba twarayateguye.”
Uyu muhinzi avuga ko gutinda gutera bituma imyaka yabo bayitera nyuma y’igihe, bityo umusaruro ukaba utangana n’uwo baba bari biteze.
NZAKURA Marie Rose, umuhinzi w’ibirayi wo muri uyu murenge, avuga ko gutinda kubona ifumbire bituma abahinzi batera ibirayi bakererewe, bikagira ingaruka ku musaruro.
Ati: “Bituma dutera dutinze maze umusaruro ukaba muke bitewe n’uko twateye dukererewe rwose. Barebe uko badufasha nibura ifumbire ijye iboneka kare.”
Aba bahinzi basaba ko inyongeramusaruro zajya zibageraho mbere y’igihe cyo gutera, kugira ngo babashe gutegura neza imirima yabo no gukurikiza igihe cy’ihinga.

Ubuyobozi buvuga ko ingamba zatangiye
Ku ruhande rw’ubuyobozi buvuga ko ikibazo cyo gutinda kubona inyongeramusaruro kimaze igihe cyitabwaho, ndetse ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo izi nyongeramusaruro zijye ziboneka ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2027, hamaze gukorwa ibiganiro n’abafatanyabikorwa harebwa ibikenewe birimo ifumbire, ishwagara ndetse no kwandikisha abahinzi muri gahunda ya Smart Nkunganire.
Ati: “Turimo kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2027. Mu cyumweru gishize twakoze inama kugira ngo turebe ibikenewe, byaba ibijyanye n’ifumbire, ishwagara no kwandika abahinzi muri Smart Nkunganire. Ibyo byose byatangiye kuboneka.”
Akomeza avuga ko abacuruza inyongeramusaruro batangiye kuzizana mu masitoke, kugira ngo abahinzi babashe kuzibona hafi yabo.
Ati: “Abacuruza inyongeramusaruro batangiye kurangura, ndetse n’uyu munsi inyongeramusaruro zirahari. Abazicuruza batangiye kuzizana mu masitoke kugira ngo abahinzi babashe kuzibona.”
Nubwo abahinzi bo mu Murenge wa Ruheru bavuga ko ikibazo cyo gutinda kubona inyongeramusaruro cyakomeje kubadindiza mu gutera imyaka no kugera ku musaruro bateganya, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko hari ingamba zatangiye gufatwa.
Intego ni uko ifumbire mvaruganda n’ishwagara byajya biboneka mbere y’igihe cyo gutera, kugira ngo abahinzi babashe gutera imyaka ku gihe, kongera umusaruro no kwirinda igihombo gituruka ku gutinda gutera.

Ibitekerezo