Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026 Mu muhanda Norvge – Karama imodoka ya Ranger Rover ifite purake RAG 995 W yari ivuye i Nyamirambo yakoze impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe mu murenge wa Kigali.Iyi modoko bivugwa ko uwari uyitwaye yari avuye kuvoma yagonze umumotari wari utwaye umugore umwe muri bo ahita yitaba Imana.
Iyi modoka bivugwa ko yabuze feri yataye umuhanda yinjira mu gisate k’indii cy’umuhanda yagonze umumotari wari utwaye umugenzi nayo ikomeza igenda igonga ibice bikije umuhanda ihagarikwa n’ipoto yari hafi y’umuhanda.
Abaturage baturiye uyu muhanda bavuga ko kuba uyu muhanda ufite ikorosi ricuramye kandi ukaba ufunganye cyane ari kimwe mu biteza impanuka cyane dore ko atari ubwa mbere aka gace ka gamiko kabereyemo impanuka.Abaturage bavuga ko yaba umumotari ndetse n’umugore yari atwaye bacitse ukuguru ndetse uwo mugore yitabye Imana ageze mu bitaro.
Umunyamahanga wa Polisi ishami rishinjwe umutekano wo mu muhanda SSP Emanuel Kayigi yabwiye Btn TV ko umugore wari uri kuri iyi moto yitabye Imana ageze mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Ati “Ni impanuka yabaye saa tanu za amanwa, uwari utwaye imodoka ntabwo yabashije kugendera mu gice cye cy’umuhanda, yataye umukono we ajya muwundi mukono ahura na moto yazamukaga ihetse umudamu.”
“Yagonze iyo moto abari bayiriho barakomereka bikomeye, yakomeje igwa mu kabande itagirwa n’ipoto , gusa uwari uyitwaye we ntakibazo yagize, gusa umugore umumotari yari atwaye yitabye Imana ageze mu bitaro.”
Uyu muvugizi wa Polisi yemeza ko uyu muhanda usanzwe uteye nabi ariko atahita yemeze icyateye iyi mpanuka gusa uwari utwaye iyi modoka yemeza ko yabuze feri.

Ibitekerezo