Killaman yashimiye Nyaxo wamufunguriye amarembo

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Niyonshuti Yannick uzwi ku izina rya Killaman yashimiye byimazeyo mugenzi we Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo, avuga ko ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwigaragaza no kugera ku rwego agezeho uyu munsi.

Mu butumwa Killaman yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko mu buzima hari igihe umuntu aba akeneye undi umufasha gutera intambwe ya mbere, ubundi izindi akazikomereza ku mbaraga ze.

Yagaragaje ko abantu benshi baba bafite impano n’ubushobozi, ariko bakabura umuntu ubagirira icyizere cyangwa ubaha urubuga rwo kubigaragaza.

Killaman yavuze ko kuri we uwo muntu yabaye Nyaxo, wamugiriye icyizere akamuha amahirwe yo kugaragaza impano ye. Ashimangira ko nubwo icyo Nyaxo yakoze icyo gihe gishobora kuba cyaragaragaraga nk’ikintu cyoroheje, cyaje kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi benshi batandukanye.

Yagize ati: “Nyaxo boss wanjye, warakoze pe! Warakoze kunyizera, warakoze kungirira icyizere ukampa aho ngaragariza impano yanjye.”

Killaman yakomeje avuga ko amahirwe yahawe atamufashije wenyine, ahubwo ko ibikorwa byakurikiyeho byagize uruhare mu kuzamura abandi no gutunga abantu batandukanye.

Yongeyeho ko hari abantu iyo bamaze kugera ku byo bifuzaga bibagirwa ababafashije mu ntangiriro, ariko we akaba adashobora kwibagirwa uruhare Nyaxo yagize mu rugendo rwe.

Ati: “Umuntu uzi ubwenge ni we uzamenya agaciro k’uwamuharuriye inzira. […] Mbayeho neza kubera intambwe imwe wantereye mu buzima.”

Killaman yanavuze ko azakomeza kubaha Nyaxo ubuzima bwe bwose, ndetse ko yifuza ko n’abana be bazakura bazi agaciro k’uwo muntu wafashije se mu ntangiriro z’urugendo rwe.

Ubu butumwa bwa Killaman bwibanda ku gaciro ko gushimira abantu bagufashije mu gihe wari ugitangira, cyane cyane abakugiriye icyizere mbere y’uko impano cyangwa ubushobozi bwawe bimenyekana n’abantu benshi.

Killaman (ibumoso) ari kumwe na Nyaxo (iburyo). Ifoto: Killaman/Facebook

Ibitekerezo