Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi w’Umuyapani, Keiko Kishi, wamamaye cyane muri filime Kimi no Na wa—bishatse kuvuga ngo “Witwa nde?”—yapfuye afite imyaka 93.
Ibiro byamuhagarariye byatangaje ko Kishi yaguye iwe ku wa 7 Kanama 2026, azize intege nke ziterwa n’izabukuru. Inkuru y’urupfu rwe yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026.
Keiko Kishi yavutse ku wa 11 Kanama 1932 mu Mujyi wa Yokohama, uri mu majyepfo ya Tokyo. Yari umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu kuzahura uruganda rwa sinema mu Buyapani nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Yatangiye gukina filime mu 1951, agaragara muri Wagaya wa Tanoshi (Our Home is Fun). Izina rye ryamamaye mu gihugu hose nyuma yo gukina ari umugore w’imena muri filime y’uruhererekane Kimi no Na wa, yatangiye gusohoka mu 1953.
Iyi filime y’urukundo, ivuga ku bantu babiri batandukanyijwe n’imvururu z’intambara, yarakunzwe cyane, ituma Kishi aba umwe mu bakinnyi bakomeye b’icyo gihe. Nyuma yayo yakinnye mu zindi filime nyinshi zirimo The Garden of Women, Snow Country, Her Brother, The Devil’s Ballad, The Inugami Family, The Makioka Sisters na Kah-chan.
Mu 2002, uruhare yagize muri Kah-chan rwamuhesheje igihembo cy’umukinnyi w’umugore wahize abandi mu bihembo bya Japan Academy Film Prize. Yanagaragaye muri The Twilight Samurai, imwe muri filime z’Abayapani zamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga.
Kishi ntiyakinnye muri sinema gusa, kuko yanagaragaye mu biganiro na filime by’uruhererekane bya televiziyo. Umwuga we wamaze imyaka irenga 70, ukaba waramugize umwe mu bahamya b’ingenzi b’impinduka zabaye muri sinema y’Ubuyapani.
Uretse gukina filime, yari n’umwanditsi wakoze inkuru zicukumbuye ku bibazo byo mu bice bitandukanye by’Isi. Igitabo cye The Apple of Belarus, cyanditswe gishingiye ku byo yabonye mu duce twabayemo amakimbirane, cyamuhesheje igihembo cya Nihon Essayist Club Prize.
Mu 1996, yagizwe Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, akoresha ubwamamare bwe mu guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bw’abaturage.
Mu 2004, Leta y’Ubuyapani yamuhaye umudali w’icyubahiro wa Order of the Rising Sun, Gold Rays with Rosette, kubera uruhare rwe mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi. Mu 2011, Ubufaransa na bwo bwamugize Commander of the Order of Arts and Letters, kimwe mu bihembo bikomeye icyo gihugu giha abantu bagize uruhare rudasanzwe mu buhanzi no mu buvanganzo.
Urupfu rwa Keiko Kishi rusize icyuho muri sinema y’Ubuyapani, ariko filime yakinnye, ibitabo yanditse n’uruhare yagize mu kumenyekanisha umuco w’igihugu cye bizakomeza kumugira umwe mu bihangange byaranze ubuhanzi bw’ikinyejana cya 20 n’icya 21.

Ibitekerezo