Kimenyi Yves yavuze birambuye ku mwana we Miguel.

Text size

Uwahoze ari umunyezamu Kimenyi Yves, yavuze ko umwana we Kimenyi Yannis Miguel icyo azifuza gukora atazamubangamira ahubwo azamushyigikira.

Kimenyi Yves wemeza ko umupira wamuretse mbere y’uko awureka kubera imvune yagize ikomeye akanavurwa nabi, abona hari ibyo yafasha umwana we.

Amakuru dukesha Isimbi avuga ko Yves, yavuze ko umuhungu we yifuje gukina ruhago, atamubuza ahubwo yamushyigikira.

Ati “Namushyigikira. Yaba umwataka cyangwa umunyezamu. Ntekereza ko, umupira ni wo wangize uwo ndi we. Na we rero biramutse binyuze mu nzira nk’iyanjye ntekereza ko byaba byiza kurushaho kuko noneho ngewe kuko nabibayemo. Nzi ibyo namurinda, nzi n’ibyo namwemerera”.

Yakomeje avuga ko ubu nta kintu aribonamo byose aba abigerageza, icyo rero azashaka arahari ngo amufashe.

Ati “Ibintu byose arabigerageza Miguel. Ni umwana, w’umunyabwenge cyane, ushaka kwiga buri kintu cyose.N’ubu ashobora kuba ari nka hano akabona muri kunkoresha ikiganiro, na we yagera mu rugo akakinkoresha.Numva umwuga wose yazajyamo nazamushyigikira”.

Kimenyi Yannis Miguel ni imfura ya Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bari barashakanye ariko ubu bakaba bari mu nzira zo gushaka gatanya.

Kimenyi yavuze byinshi ku mwana we, ifoto:isimbi

Ibitekerezo

Igitekerezo 1