AmakuruImyidagaduro

King Saha arashinja Chameleone na Pallaso umugambi wo kumwivugana

Umuhanzi King Saha yongeye gushinja bagenzi be Jose Chameleone na Pallaso mu makimbirane amaze iminsi hagati ya bo.

Mu ijambo ryo ku mugoroba wo ku wa Mbere w’iki cyumweru, King Saha yavuze ko Jose Chameleone ari we uri kugira uruhare rukomeye muri ayo makimbirane, anashimangira ko ari we uri gukongeza umwuka mubi hagati ye na Pallaso.

Saha yakomeje avuga ko Chameleone na Pallaso bakorana n’abantu bakomeye yise “mafias,” akavuga ko hari umugambi wateguwe wo kumugirira nabi.

Yagize ati: “Chameleone ni we wagize uruhare mu gutanga uwo mugambi, awuha Pallaso kugira ngo arangize ubuzima bwanjye. Bahawe inkunga nini n’abo ba-mafias kandi bari gukora ibishoboka byose ngo bagere ku ntego ya bo”.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko yamaze kugeza iki kibazo ku nzego za polisi, kandi ko ategereje ko zimuha amabwiriza ku cyakorwa kuri icyo kibazo.

Kugeza igihe iyi nkuru yashyirwaga ahagaragara, Jose Chameleone na Pallaso nta bisobanuro bari bataratanga ku byo bashinjwa.

Pallaso (Ifoto yakuwe kuri interineti)
Jose Chameleone (Ifoto yakuwe kuri interineti)
King Saha (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *