Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse kugeza igihe kitazwi ibikorwa by’amashuri muri kaminuza n’amashuri makuru 11 ya Leta akorera mu mijyi ya Goma na Bukavu, igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.
Iki cyemezo leta yafashe gikubiye mu iteka Minisitiri w’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga, Prof. Marie-Thérèse Sombo Ayanne Safi Mukuna, yashyizeho umukono ku wa 20 Kanama 2026.
Kireba umwaka w’amashuri wa 2026–2027, kikaba gihagarika kwandika abanyeshuri bashya, kongera kwandika abasanzwe biga, gutanga amasomo, gukora ibizamini, gutangaza amanota n’ibindi bikorwa bishobora kugeza ku itangwa ry’impamyabumenyi.
Radio Okapi yatangaje ko Minisiteri yasobanuye ko yafashe iki cyemezo kubera ibibazo by’umutekano bibangamiye imikorere isanzwe y’amashuri, umutekano w’abanyeshuri n’abakozi, ndetse no kurinda agaciro k’impamyabumenyi zitangwa muri RDC.
Amashuri bireba muri Goma ni Kaminuza ya Goma (UNIGOM), ISC-Goma, ISTM-Goma, ISTA-Goma na ISP-Goma. Muri Bukavu harimo Kaminuza ya Leta ya Bukavu (UOB), ISC-Bukavu, ISTM-Bukavu, ISP-Bukavu, ISDR-Bukavu na ISAM-Bukavu.
Icyakora, abanyeshuri basoza amasomo ya bo mu mwaka wa 2025–2026 bemerewe gukorera ibizamini no kurangiriza amasomo mu bindi bigo byemewe n’amategeko kandi biri mu duce dutekanye. Ibigo bitari mu bice byibasiwe n’intambara byasabwe korohereza abo banyeshuri no kubakira kugira ngo badatakaza igihe.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko AFC/M23 ishyizeho abayobozi bashya mu bigo bitandukanye by’amashuri makuru byo muri Goma na Bukavu. Kinshasa yamaganye ayo mahinduka, iyita ko atemewe n’amategeko, mu gihe AFC/M23 yavuze ko agamije kunoza imiyoborere n’imikorere y’ibyo bigo.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yanenze ihagarikwa ry’amasomo, avuga ko urwego rw’uburezi rudakwiye kwinjizwa mu makimbirane ya politiki n’aya gisirikare.
Uyu mutwe wavuze ko wari warateganyije ko Kinshasa ishobora gufata icyemezo nk’iki, bityo ukaba warateguye ubundi buryo buzafasha abanyeshuri gukomeza kwiga. Wemeje ko amabwiriza arambuye azatangazwa, ariko ntiwasobanuye niba impamyabumenyi zatangwa muri ubwo buryo zizemerwa na Leta ya RDC.
AFC/M23 yigaruriye Goma muri Mutarama 2025, ikurikizaho Bukavu muri Gashyantare uwo mwaka. Kuva icyo gihe, yagiye ishyiraho ubuyobozi mu bice yafashe, mu gihe Guverinoma ya RDC ikomeza kuvuga ko ubutegetsi bwa yo ari bwo bwonyine bwemewe n’amategeko.
Izi mpaka zibaye mu gihe impande zombi zikomeje ibiganiro by’amahoro biyobowe na Qatar. Nyuma y’inama yabereye mu Busuwisi kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama 2026, zemeranyije gahunda yo gukomeza ibiganiro no gushyiraho uburyo buhuriweho bwo gutanga amakuru ku bivugwa ko ari ukurenga ku gahenge.
Ku wa 24 Kanama, itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ryatangiye ibikorwa bya ryo i Minembwe muri Kivu y’Epfo. Ni ubwa mbere iryo tsinda ryoherejwe ku butaka kuva uburyo bwo kugenzura agahenge bwashyirwaho. Nubwo ari intambwe mu biganiro, imirwano n’uregana hagati ya Kinshasa na AFC/M23 biracyakomeje.

Ibitekerezo