MONUSCO yashimangiye inkunga mu kugenzura agahenge

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwongeye gushimangira ko bushyigikiye urwego rushinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu burasirazuba bwa RDC.

Umuyobozi Mukuru wa MONUSCO, James Swan, yavuze ko hakenewe kongerwa ubushobozi bw’uru rwego mu bikorwa, mu bikoresho no mu bijyanye no kugeza ibikenewe aho ruba rukorera.

Swan yabivuze ku wa Kabiri w’ejo hashize, tariki ya 15 Nzeri 2026, i Kinshasa, nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Guy Kabombo Muadiamvita.

Yasobanuye ko MONUSCO izakomeza gukorana n’inzego za RDC ndetse n’imiryango yo mu karere, mu rwego rwo gufasha gukurikirana no kugenzura niba ibyo impande bireba ziyemeje ku gahenge birimo kubahirizwa.

James Swan yavuze ko muri iki gikorwa, inshingano za MONUSCO ari ugutanga ubufasha mu kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge gusa. Ibyo bikorwa binyuze mu Rwego Ruhuriweho Rwaguwe Rushinzwe Kugenzura, ruzwi nka Mécanisme conjoint de vérification élargi Plus.

MONUSCO yatangaje ko ifite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho n’ikoranabuhanga, kandi ko yiteguye kubukoresha mu gufasha uru rwego gutangira ibikorwa byo kugenzura uko agahenge kubahirizwa.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubwo buryo bushobora gutuma ibikorwa byo kugenzura agahenge birushaho kwizerwa, bikanafasha kugabanya urugomo mu burasirazuba bwa RDC.

Guy Kabombo we yasabye ko urwo rwego rutangira gukora mu buryo bugaragara, kuko arufata nk’igikoresho cy’ingenzi mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Yasabye kandi MONUSCO gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’Icyemezo cya 2761 cy’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye no gukomeza kubahiriza inshingano za yo hakurikijwe ibyo impande bireba zumvikanyeho.

Urwego rushinzwe gukurikirana no kugenzura agahenge rwashyizweho mu biganiro bya Doha. Rufite inshingano zo kugaragaza ibikorwa bishobora kurenga ku gahenge, birimo kwimura abarwanyi, kugaba ibitero cyangwa ibindi bikorwa by’intambara.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo za RDC yagiranye ibiganiro n’intumwa za MONUSCO ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, i Kinshasa. Ifoto: Urwego rw’Itumanaho rwa Minisiteri y’Ingabo za RDC.

Ibitekerezo