LONI: Netanyahu yashimiye Uganda asa n’ubwira intebe gusa

Text size

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimiye Uganda kuba yarubatse urwibutso rwa mukuru we, Lt Col Yonatan “Yoni” Netanyahu, wishwe ayoboye igikorwa cyo gutabara abantu bari bafashwe bugwate ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe mu 1976.

Netanyahu yabivuze ku wa Kane w’ejo hashize, tariki ya 24 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye i New York. Yashimiye Uganda kuba yarashyize ikibumbano cya Yoni hafi y’inyubako ya kera y’ikibuga cy’indege, ahantu bivugwa ko ari ho yarasiwe.

Yagize ati: “Mukuru wanjye wari uyoboye itsinda ryagabye icyo gitero ni we musirikare wenyine wa Israel wahaguye. Nongeye gushimira Uganda kuba iherutse gushyira ikibumbano cya Yoni aho yaguye.”

Icyo kibumbano cy’umuringa, kigaragaza Yoni afite imbunda, cyashyizwe ahagaragara ku wa 1 Kanama 2026 n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 ishize icyo gikorwa kibaye. Cyakozwe n’umunyabugeni wo muri Israel, Itay Zalait.

Ikibumbano cya Yoni cyatashywe ku mugaragaro ku wa 1 Kanama 2026. Ifoto: Internet

Mu gikorwa kizwi nka “Operation Entebbe”, ingabo zidasanzwe za Israel zatabaye abantu barenga 100 bari bafashwe bugwate nyuma y’uko indege ya Air France yari mu rugendo iva i Tel Aviv yerekeza i Paris ishimuswe ikajyanwa i Entebbe. Yoni Netanyahu wari uyoboye abo basirikare ni we musirikare wa Israel wahaguye.

Icyakora, ijambo rya Netanyahu muri Loni ryabanjirijwe n’imyigaragambyo ya dipolomasi, aho intumwa z’ibihugu byinshi zasohotse mu cyumba cy’inama ubwo yari agiye gutangira kuvuga. Humvikanye amajwi y’abamwamagana n’ay’abamushyigikiye, bituma Perezida w’inama asaba ko ituze rigaruka.

Abasohotse bamaganaga ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Netanyahu yabise “ibigwari mu by’imyitwarire”, ahakana ibirego bya jenoside bishinjwa Israel, anavuga ko igihugu cye kizakomeza kwirwanaho.

Netanyahu yifashishije amagambo yavuze ko Yoni yavuze mbere y’Intambara y’Iminsi Itandatu yo mu 1967 agira ati: “Tuzatsinda, nta yandi mahitamo dufite.” Yavuze ko ayo magambo agifite agaciro mu ntambara Israel irimo muri iki gihe.

Intumwa z’ibihugu birenga 20 by’Afurika, zasohotse ubwo Netanyahu yari agiye kuvuga ijambo. Ifoto: Internet

Ibitekerezo