AmakuruPolitiki

Menya icyo Ubufaransa bushaka muri Afurika

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye kigiye gushora miliyari 27 z’amadolari muri Afurika mu nzego zirimo ingufu, ikoranabuhanga, AI, ubuhinzi n’ubukungu bw’inyanja, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye n’ibihugu by’Afurika no guhanga imirimo ibihumbi 250,000.

Ibi Macron yabivugiye mu nama ya mbere yahuje Ubufaransa n’abayobozi b’Afurika yabereye i Nairobi muri Nairobi, igamije gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, cyane cyane mu bihugu bidakoresha Igifaransa nk’ururimi rw’ingenzi.

Iyi nama yabaye mu gihe Ubufaransa bukomeje kunengwa n’ibihugu bimwe by’Afurika, cyane cyane ibyo bwakolonije muri Afurika y’Iburengerazuba, bushinjwa gukomeza kwivanga mu bibazo bya byo no kugira ingaruka zikomeye ku miyoborere ya byo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yavuze ko kwakirira iyi nama mu gihugu kidakoresha Igifaransa ari ikimenyetso cyerekana ko ubufatanye bw’Afurika n’amahanga budakwiye gushingira ku rurimi cyangwa amateka y’ubukoloni gusa.

Abasesenguzi bavuga ko Ubufaransa burimo guhindura uburyo bwa bwo bwo gukorana n’Afurika, bukava ku kwishingikiriza ku mbaraga za gisirikare bugashyira imbere ubucuruzi, ishoramari na dipolomasi. Kenya na yo ikomeje gushaka ishoramari ry’amahanga mu nzego zirimo ingufu, ubwubatsi n’ikoranabuhanga, aho amasosiyete y’Abafaransa yamaze gushora imari mu bwikorezi, ubucuruzi n’ingufu.

Perezida Macron na William Ruto (Ifoto: AFP via GETTY IMAGES)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *