Scovia yiyamye Dr Gamariel wamushyize mu nkuru z’inzoga

Text size

Umunyamakuru Scovia Mutesi, nyiri televiziyo Mama Urwagasabo, yasabye Dr Mbonimana Gamariel kumukura mu butumwa akomeje gutangaza ku mbuga nkoranyambaga bujyanye n’onzoga, amubwira ko atanywa inzoga kandi ko atifuza ko izina rye rikomeza gushyirwamo.

Byatangiye ubwo Dr Gamariel yari mu Bwongereza ajya mu nzu icururizwamo inzoga afata amashusho yerekana inzoga ndetse yandika ku rubuga rwa X avuga ko yabitse inzoga na divayi yihariye yageneye abanyamakuru babiri ari bo Scovia Mutesi na Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswaki avuga ko abashimira akazi bakora k’ubunyamakuru.

Scovia akibibona ntiyishimiye ubwo butumwa, amusubiza agira ati: “Dr sindi umusinzi nkawe, ndagusabye nkura mu nzoga zawe. Uzi ko ntaziranye nawe, unyubahe rwose. Urakoze ko wumvise ubusabe bwanjye”.

Nyuma y’uko Dr Gamariel ahuye na Oswald Mutuyeyezu akamuha inzoga yari yakuye mu Bwongereza, yongeye kwandika abaza Scovia nibabagishaka ko na we ayimuha avuga ko Oswald ari we wemeye ko ayimuha.

Scovia na we yongeye kumusubiza amwibutsa ubusabe bwe ati: “Nyakubahwa Dr, izina rya jye risibe mu nzoga zawe. Urakoze”.

Dr Gamariel yumviye ubutumwa bwa Scovia maze amusubiza agira ati: “Uvanyemo iza Scovia Mutesi izindi zose nzaziha Oswald, gusa agomba kuzinywa mu rugero, bitabaye ibyo zamurangiza”.

Ubu butumwa bwose bwatanzwe mu gihe Dr Gamariel ari mu bikorwa byo kwamamaza ubukangurambaga bwa #HeheNicyuma, bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, zangiza ubuzima kandi zimaze guteza impfu n’izindi ngaruka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Dr Gamariel kandi yatangaje ko mu minsi iri imbere ateganya urugendo rwo kujya mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, aho azakomereza ibikorwa bye by’ubukangirambaga no kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda.

Dr Gamariel Mbonimana yigeze kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aza gukurwa mu nshingano imburagiye kubera gufatwa atwaye imodoka yasinze inshuro zirenze imwe.

Kuva yakurwa mu nteko kubera ubusinzi, yahisemo kutazongera kunywa inzoga ahubwo ahitamo kuzisimbuza siporo no gushishikariza abandi kuzireka cyangwa kunywa mu rugero.

Dr Gamariel Mbonimana ubwo yari mu Bwongereza mu cyumweru gishize. Ifoto: X/Mbonimana Gamariel
Scovia Mutesi, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura akaba na nyiri televiziyo Mama Urwagasabo. Ifoto: Internet

Ibitekerezo