Misile nshya ya Iran ihangayikishije Amerika

Iran yatangaje ko yagerageje misile nshya yakorewe imbere mu gihugu, igenewe kurasa ubwato, ivuga ko kuyigerageza hafi y’ubwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatumye ingabo za bwo zihunga ako gace.

Mohsen Rezaei, Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu muri Iran, yabivugiye mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026.

Rezaei yavuze ko ari ubwa mbere Iran yari igerageje iyo misile idasanzwe hejuru y’ubwato bw’intambara bw’Amerika, akavuga ko yateye ubwoba abasirikare bari baburimo bigatuma bava muri ako gace.

Icyakora, Iran ntiyatangaje izina ry’ubwato iyo misile yageragerejweho cyangwa ahantu byabereye. Nta gihamya yigenga iragaragaza ko ibyatangajwe na Rezaei byagenze nk’uko yabivuze.

Aya makuru aje nyuma y’iminsi mike Amerika itangaje ko ubwato bwa yo bubiri bw’intambara bwagabweho ibitero bya misile za Iran. Ubuyobozi bw’Ingabo z’Amerika muri ako karere, CENTCOM, bwavuze ko ubwo bwato bwashoboye kwikiza ibyo bitero kandi nta musirikare wakomeretse.

Amerika yahise isubiza igaba ibitero ku mato atatu ya Iran yatwaraga peteroli, ivuga ko yari afitanye isano n’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC. CENTCOM yatangaje ko imwe muri izo tanker yarohamye naho izindi ebyiri zangizwa ku buryo bukomeye.

Mu gihe ubushyamirane bukomeje gufata indi ntera, Rezaei yanatangaje ko mu minsi iri imbere Iran izashyiraho agace gashya ko mu mazi kazaba kabujijwemo amato atabiherewe uburenganzira.

Yavuze ko ako gace kazatangirira hafi y’umurongo w’ingabo zirwanira mu mazi za Amerika zashyizeho ibihano byo gukumira ubucuruzi bwa Iran, kakagera mu bice byo mu Kigobe cya Peresi. Ubwato buzinjiramo bushobora gushyirwa ku rutonde rw’ibihano rwa Iran.

Iran kandi ivuga ko iri gutegura amasezerano na Oman azagena uburyo bushya bwo kunyura mu Muhora wa Hormuz, aho aho kwinjirira no gusohokera hazagenzurwa na Tehran.

Umuhora wa Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi cyane ku bucuruzi bwa peteroli ku Isi. Imirwano n’amabwiriza mashya yo kuwunyuramo bimaze kugabanya cyane umubare w’amato awunyuramo, mu gihe ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga na byo bikomeje kuzamuka kubera impungenge z’uko ubwikorezi bushobora kurushaho guhungabana.

Ubwato bw’Amerika. Ifoto: US Central command

Ibitekerezo