Itsinda ry’abana b’Abanyarwanda rizwi nka Moriox Kids ryagaragaje ko ryanyuzwe n’urukundo n’uburyo ryakiriwe mu gihugu cya Kyrgyzstan, rivuga ko iki gihugu cyo muri Aziya yo Hagati kitakiri gusa ahantu basuye, ahubwo cyahindutse nk’iwabo ha kabiri.
Mu butumwa Moriox Kids yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye abaturage ba Kyrgyzstan ku rukundo, impano n’uburyo bakomeje kuyishyigikira mu bitaramo bitandukanye yakoreye muri icyo gihugu.
Moriox Kids yagize iti: “Kyrgyzstan ntikiri gusa igihugu twasuye, ahubwo ni iwacu ha kabiri.” Yongeyeho ko izakomeza kuzirikana ibihe byiza yahagiriye kandi yifuza kuzagarukayo.
Urugendo rw’iri tsinda muri Kyrgyzstan rwari rufite umwihariko, kuko rwari rwatumiwe mu bikorwa byahuriranye na World Nomad Games 2026, imikino mpuzamahanga ihuza siporo gakondo, umuco n’imyidagaduro. Iyi mikino yabereye muri Kyrgyzstan kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 6 Nzeri 2026, yitabirwa n’abakinnyi barenga 3,000 baturutse mu bihugu birenga 100.
Moriox Kids yanashimiye by’umwihariko Minisiteri y’Umuco ya Kyrgyzstan ku kuba yarayitumiye ikayihesha amahirwe yo kugaragaza impano za yo muri ibi birori bikomeye. Iri tsinda rivuga ko kuba ryarahawe uwo mwanya byari icyubahiro gikomeye.
Abagize Moriox Kids kandi bagaragaje ko batazibagirwa igitaramo bakoreye mu Mujyi wa Osh, aho bataramiye hamwe n’umuhanzikazi wo muri Kyrgyzstan, Gulnaz Chynybek kyzy. Icyo gitaramo cyabereye mu kibuga gikuru cy’umujyi ku wa 8 Nzeri 2026, cyitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 20. Moriox Kids yaririmbye indirimbo zo muri Kyrgyzstan ndetse inabyina imbyino gakondo ya ho ya “Kara Jorgo”, ibintu byishimiwe cyane n’abari bitabiriye igitaramo.
Iri tsinda ryashimiye by’umwihariko Gulnaz, uwo ryise “Mama Gulnaz”, ku bihe byiza bagiranye no ku ruhare yagize muri uru rugendo. Mbere y’uko Moriox Kids ijya muri Kyrgyzstan, Gulnaz yari yaranasuye u Rwanda, aho yakoranye n’iri tsinda amashusho y’indirimbo ye yitwa “Attin-ai.”
Moriox Kids yashinzwe i Kigali mu 2021, ikaba ikoresha impano z’abana mu kubyina no mu bindi bikorwa by’ubuhanzi, ari na ko ibafasha mu bijyanye n’uburezi. Amashusho ya bo yo kubyina yakomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga, harimo n’ayo bakoze ku ndirimbo z’abahanzi bo muri Aziya yo Hagati.
Mu gusoza ubutumwa bwa yo, Moriox Kids yavuze ko yamaze no gukumbura Kyrgyzstan, ishimangira ko izahorana ku mutima urukundo yeretswe n’abaturage b’iki gihugu.
Yagize iti: “Murakoze Kyrgyzstan kuba mwaradukinguriye imitima yanyu. Turabakunda, turabashimira kandi tuzakomeza kugendana urukundo mwatweretse aho tuzajya hose.”

Ibitekerezo