Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Manyagiro, mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko babayeho mu buzima bugoye nyuma yo kwimurwa mu byabo kubera umushinga wo kubaka umuhanda Gicumbi-Burera. Basaba ko ingurane bemerewe zihutishwa kugira ngo babone uko bashaka aho gutura mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko amafaranga yo kubishyura ahari.
Aba baturage bimuwe mbere y’uko imirimo yo kubaka uyu muhanda itangira, nyuma y’uko amazu yabo n’ibindi bikorwa byangizwa n’ikorwa ry’umuhanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwabashakiye amacumbi ndetse bubaha amafaranga yo kwishyura ubukode mu gihe bategereje ingurane.
Gusa, abaturage bavuga ko nyuma yo guhabwa amafaranga y’ubukode bw’amezi abiri, ubufasha bwo gukodesha bwahise buhagarara, bituma bamwe batangira kugira impungenge zo gusohorwa mu mazu bacumbitsemo.
Uzamushaka Mariciene, umwe mu baturage bimuwe, avuga ko ubuzima bumugoye kuko ibyo yari atunze byangijwe, ariko akaba atarishyurwa ingurane ngo abone uko yongera kwiyubakira.
Ati: “Mbayeho nabi kuko ibyo nari mfite barabyangije, none n’aho bankodeshereje bishyuye amezi abiri yonyine barekera aho.”
Avuga ko ikibazo gikomeye kuri bo ari uko badafite aho bahera bubaka, kandi ko gukomeza gutura mu nzu bakodesha bisaba amafaranga badafite.
Mukarubayiza Esperance na we avuga ko kuba mu icumbi ry’abandi bimugiraho ingaruka, cyane cyane ko kubona amafaranga y’ubukode bitamworohera.
Ati: “Ndya mvuye hanze. N’ubu narimaze iminsi ndwaye, ntunzwe n’abagira neza b’abaturanyi gusa. Mporana impungenge kuko nyiri inzu ejo najya kubona nkabona ankuyemo kubera nta n’aho nkura ubwo bukode.”

Twahawe amafaranga y’amezi abiri, tubwirwa ko ubukode bwarangiriye aho
Ngezahayo Vicent avuga ko nyuma yo kwimurwa bahawe amafaranga yo gukodesha, ariko nyuma y’amezi abiri ntibongera kuyabona.
Yagize at: “Babanjye kuduha ibihumbi 20,000 Frw turasenya, nyuma baduha ibindi bihumbi 34,000 Frw byo kwishyura amezi abiri. Baza kutubwira ko ubukode ari aho burangiriye, ahubwo ko tuzahabwa amafaranga y’ingurane. Muri make, ubukode bwarahagaze.”
Aba baturage bavuga ko icyo bakeneye cyane atari ugukomeza gutura mu mazu bakodesha, ahubwo ko bashaka guhabwa ingurane bemerewe kugira ngo bashake ubutaka bubakaho amazu kandi batangire ubuzima bushya.
Nubwo bavuga ibyo ariko, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko ikibazo cy’abaturage batarahabwa ingurane atari ukubura amafaranga, ahubwo ko hari inyandiko zigomba kubanza gutunganywa kuri bamwe.
Yagize ati: “Icyo tuzi neza ni uko amafaranga yo kubishyura ahari. Icyari gisigaye ni ugutunganya inyandiko kuri bamwe zijyanye no kugira ngo bishyurwe. Ariko ababariwe kandi bujuje ibisabwa, twabaha icyumweru kimwe tukaba twabishyuye.”
Ubuyobozi bw’akarere kandi burizeza aba baturage ko batazasohorwa mu mazu bacumbitsemo mu gihe batarahabwa ingurane, cyane cyane mugihe impamvu zo gutinda zabuturutseho.
Ati: “Babaye batarishyurwa ari twe mpamvu zaturutseho, ntibasohorwa mu nzu. Aho kugira ngo bagire ayo bishyura, akarere kayishyura.”
Uyu muhanda witezweho guteza imbere ubuhahirane
Umuhanda Gicumbi-Burera ni umwe mu mishinga yitezweho guteza imbere ubuhahirane hagati y’uturere twa Gicumbi na Burera. Abaturage bizeye ko uzatuma ingendo zoroha, umusaruro wabo ukagera ku masoko vuba kandi ugafasha mu kwihangira imirimo.
Gusa, ku baturage bimuwe kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mubikorwa, ingurane si amafaranga gusa, ahubwo ni urufatiro rwo gutangira ubuzima bushya nyuma yo gusiga aho bari basanzwe batuye. Ni yo mpamvu basaba ko amafaranga bemerewe bayahabwa mu gihe gito, kugira ngo babone aho bubaka.

Ibitekerezo