Moriox Kids yihanangirije itsinda riyiyitirira nyuma yo gucikamo ibice

Ubuyobozi bwa Moriox CBC/Moriox Kids, bukuriwe na Muhoza Shema Blaise uzwi nka Director Shema ku mbuga nkoranyambaga, bwashyize hanze itangazo rigamije gusobanurira abakunzi b’iri tsinda impamvu bamwe mu bana bari basanzwe bagaragara mu bikorwa bya ryo batakigaragara, bunaburira ku rindi tsinda buvuga ko rimaze amezi hafi atanu rikoresha izina n’ibirango bya Moriox Kids nta burenganzira.

Iri tangazo rije mu gihe Moriox Kids imaze kubaka izina mu Rwanda no hanze ya rwo binyuze mu kubyina, kuririmba no gukora amashusho agamije kugaragaza impano z’abana no kubafasha kubona ubushobozi bwo gukomeza amashuri.

Amakuru yatangajwe na Armenpress mu 2024 avuga ko Moriox Kids yashinzwe i Kigali, abayitangije bakaba barimo Kayitare Steven na Muhoza Shema Blaise, bafite intego yo gushaka abana bafite impano, by’umwihariko abo mu miryango itishoboye, bakabafasha kuzamura impano za bo no gukomeza amashuri.

Andi makuru atangazwa ku mbuga za Moriox Kids agaragaza ko ibikorwa bya yo byibanda ku mbyino, umuziki n’ibindi bihangano, amafaranga cyangwa ubufasha bibikomokaho bikifashishwa mu kwishyurira abana amashuri, kubabonera ibikoresho by’ishuri, imyambaro, amafunguro n’ibindi bikenerwa.

Mu myaka yakurikiyeho, amashusho y’aba bana yagiye akundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma Moriox Kids imenyekana no mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Kutumvikana kwatumye bamwe batandukana na Moriox Kids

Mu itangazo ubuyobozi bwa Moriox Kids buherutse gushyira hanze, buvuga ko hashize hafi amezi atanu hari irindi tsinda ryatangiye gukoresha izina rya Moriox Kids, ibirango bya yo ndetse n’umwirondoro wa yo ku mbuga nkoranyambaga, nyamara rikoresha konti ubuyobozi buvuga ko atari iza ryo.

Ubuyobozi buvuga ko ibyo byateje urujijo mu bakunzi b’iri tsinda no mu bafatanyabikorwa baryo.

Bwanatangaje ko iryo tsinda ryegereye bamwe mu bana bari basanzwe bakorana na Moriox Kids ndetse n’ababyeyi ba bo, rikabaha amafaranga cyangwa rikagirana na bo amasezerano.

Ibyo ngo byatumye uwitwa Samuel, Keza, Deborah na Fred bava mu muryango wa Moriox Kids, bakifatanya n’iryo tsinda.

Moriox Kids yashimangiye ko iryo tsinda ritayihagarariye kandi ko nta burenganzira rifite bwo gukoresha izina, ibirango cyangwa umwirondoro wa yo.

Ubuyobozi bwongeyeho ko ikibazo bwakigejeje mu nzego zibishinzwe, bukaba butegereje umwanzuro w’ababifitiye ububasha.

Moriox Kids yerekeje muri Kyrgyzstan

Iri tangazo rije kandi mu gihe Moriox Kids ikomeje ibikorwa mpuzamahanga. Itsinda ryerekeje muri Kyrgyzstan, aho ryatumiwe mu bikorwa bya VI World Nomad Games 2026, imikino mpuzamahanga ihuza imikino gakondo n’umuco by’umwihariko w’abaturage bafite amateka y’imibereho y’ubwimukira.

Amakuru yatangajwe muri Kyrgyzstan avuga ko Moriox Kids yatumiwe kugira uruhare mu birori bya World Nomad Games ndetse ikanateganya gutaramira mu Mujyi wa Osh ku wa 8 Nzeri 2026, mu gitaramo kirimo umuhanzikazi wo muri Kyrgyzstan, Gulnaz Chynybek kyzy.

Uyu muhanzikazi yari aherutse no kugera mu Rwanda, aho yakoranye na Moriox Kids amashusho y’indirimbo ye “Attin-ai.”

Uru rugendo rwa Kyrgyzstan rubaye indi ntambwe kuri Moriox Kids nyuma y’uko iri tsinda ryagiye ryagura ibikorwa bya ryo hanze y’u Rwanda, rigakoresha umuziki n’imbyino nk’uburyo bwo kumenyekanisha impano z’abana no kubafasha mu burezi.

Itsinda rya Moriox Kids ubwo bitabiraga Inama y’Igihugu y’Abana ya 2026. Ifoto: Moriox Kids/Instagram
Moriox Kids iri kumwe n’icyamamare cyo muri America, Ashton Hall ubwo aheruka mu Rwanda. Ifoto: Moriox Kids, Instagram
Shema Blaise, umuyobozi wa Moriox Kids. Ifoto: Director Shema, Instagram

Ibitekerezo