Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko ubuzima babayemo bubaremereye, kuko batunzwe no gusabiriza ku mihanda ku manywa ndetse bamwe bakaba ari na ho barara. Basaba inzego zibishinzwe kubafasha kubona aho kuba n’uburyo bwo kwibeshaho.
Iyo unyuze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga, ushobora guhura n’abantu bafite ubumuga bicaye ku mihanda, basaba abahisi n’abagenzi amafaranga cyangwa ibibatunga. Kuri bamwe, gusabiriza si amahitamo, ahubwo niyo inzira yonyine basigaranye yo kubona ibyo kurya.
Ishimwe, utuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Biti, avuga ko kubona abafite ubumuga basabiriza ku mihanda ari ikibazo gikwiye kwitabwaho.
Yagize ati: “Kuba bari hano ku mihanda basabiriza bigaragaza ko badafite ubitaho. Ikindi biha umujyi ishusho mbi kandi bishobora guteza impanuka, ibinyabiziga bikaba byabagonga. Icyaba kiza ubuyobozi bwareba uko bubafasha, bukabahuriza hamwe bukareba uko bakitabwaho.”
Oscar Karangwa, ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko ubukene n’ubumuga aribyo bya mushyira mu buzima bwo gusabiriza, ku buryo hari n’igihe umunsi urangira atabonye icyo kurya.
Yagize ati: “Ndi umukene namwe murabireba kandi nta kintu nabasha gukora n’ubu bumuga bwange. Rero kugira ngo mbone icyo ndya ni ugusaba abantu, kereka Leta igize icyo yamfasha nkabona icyo kurya n’aho kuba nkava ku muhanda.”
Kuri Oscar, ubufasha akeneye si amafaranga gusa, ahubwo ni uburyo bwamufasha kugira ubuzima burambye, aho kuba no kubona icyimubeshaho.
Kuruhande rw’ubuyobozi, Gilbert Mugabo ushinzwe kwita ku bafite ubumuga mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko ikibazo cy’abafite ubumuga n’abatishoboye cyitabwaho binyuze muri gahunda zitandukanye.
Avuga ko abafite ubumuga bafite inzego zibareberera kuva ku mudugudu kugeza ku murenge ndetse no ku rwego rw’Akarere, kandi ko basabwa kwegera izo nzego aho gukomeza gusabiriza ku mihanda.
Yagize ati: “Yego, gahunda zirahari zifasha abatishoboye n’abafite ubumuga muri rusange. By’umwihariko abafite ubumuga bafite inzego zibareberera kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku murenge no mu nama njyanama y’Akarere. Inama nabaha ni uko bava ku muhanda bakagana inzego zibishinzwe bagafashwa.”
Imibare y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire igaragaza ko mu Karere ka Muhanga habarurwa abantu 11,582 bafite ubumuga.
Bamwe muri bo bafashwa kubona inguzanyo no gushyirirwaho imishinga ibyara inyungu, mu gihe abandi bashyizwe mu makoperative agamije kubafasha kwiteza imbere.
Nubwo izi gahunda zihari, ikibazo gikomeza kugaragara kuko abafite ubumuga bakigaragara ku mihanda, aho bamwe muri bo bavuga ko bataragerwaho n’ubufasha bakeneye.
Ku baturage, ikibazo si ukubona umuntu ufite ubumuga ku muhanda gusa, ahubwo ni ukumenya niba afite aho aba, ikimutunze n’uburyo ashobora kubaho atishingikirije ku gusabiriza.
Abafite ubumuga ntibifuza gukomeza gusabiriza ahubwo bifuza gufashwa kubona aho kuba ndetse no kubona buzima bwiza.

Ibitekerezo