Abatuye mu Mudugudu wa Ruhinga, Akagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo, baravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kibabangamiye bikomeye, aho bavuga ko ivomo ribegereye ridatanga amazi igihe gihagije, bigatuma bamwe bajya kuyashaka kure cyane cyangwa bakayagura ku mafaranga menshi.
Aba baturage bavuga ko mu gihe indi midugudu ishobora kubona amazi mu gihe cy’iminsi ibiri, muri Ruhinga bo bayabona mu gihe gito cyane, rimwe na rimwe ntarenze amasaha abiri. Ibi bituma hari abataha batabonye uko bavoma, bagakomeza kubaho nta mazi ahagije.
Bavuga ko hari ivomo riri mu gishanga, ku ntera irenga kilometero eshatu, ku buryo kuyageraho bisaba gukoresha amagare.
Hari ibitagenda neza kubera kubura amazi
Theogene Bavugirije, umwe mu batuye muri uyu mudugudu, avuga ko ibura ry’amazi rigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi, cyane cyane ku isuku no gutegura amafunguro.
Ati: “Kuba tutabona amazi ahagije ni ikibazo kuko bituma hari bimwe na bimwe bitagenda neza, cyane cyane ibikenera amazi nko gukora isuku yo mu rugo, kumesa imyenda, gutunganya amafunguro n’ibindi.”
Uyu muturage avuga ko kubona amazi bidakwiye gukomeza kuba ikibazo ku baturage, kuko amazi ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
IMANISHIMWE Chantal, nawe utuye muri Ruhinga, avuga ko ikibazo kitagarukira ku kuba amazi abura gusa, ahubwo ko n’igihe abaturage bashatse kuyagura bibahenda.
Avuga ko amazi bayakura mu gishanga, kandi ko kuyagezayo bisaba ko abafite amagare bajya kuyazana, kuko intera ari ndende ku buryo kuyatwara n’amaguru bitoroshye.
Ati: “Tumara igihe kinini nta mazi dufite kuko no kuyagura ntibitworohera, kuko ijerekani imwe tuyigura amafaranga magana arindwi. Kandi nayo ntapfa kuboneka kuko usanga bisaba ko abafite amagare baba bagiye kuyashaka mu gishanga.”
Ku baturage bafite ingo n’imiryango minini, amafaranga akoreshwa mu kugura amazi ashobora kuba umutwaro ukomeye, cyane cyane iyo amazi atabonetse ku buryo buhoraho.

Abashinzwe gukwirakwiza amazi bavuga ko ikibazo giterwa n’imiterere y’imiyoboro.
Ku ruhande rwa NSANZIMANA Jacke, ushinzwe gukwirakwiza amazi mu Murenge wa Bumbogo, avuga ko uburyo amazi agera mu bice bitandukanye bugira uruhare mu kuba hari abaturage bayabona kenshi kurusha abandi.
Avuga ko amazi ava mu bice byo hepfo akazamuka agana mu bice byo haruguru, bityo abatuye hafi y’imiyoboro cyangwa ahantu amazi anyura mbere bakaba bashobora kuyabona kenshi, mu gihe abatuye haruguru, barimo abo muri Ruhinga, bagomba gutegereza ko amazi abageraho.
Ati:“Ikijyanye no gusaranganya amazi, ikigega kibika amazi ni gito. Buri mudugudu uhabwa amazi umunsi umwe, ariko abatuye ruguru amazi atinda kubageraho. Hari n’abatuye mu nzira amazi anyuramo ajya muyindi midugudu, bigatuma abo bari hafi y’umuyoboro mugari uyajyana mu bindi bice bayabona kenshi.”
Ikigega cy’amazi cyo mu Murenge wa Bumbogo gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe 400, kikaba kigomba gutanga amazi anyuzwa mu miyoboro 18 ijya mu bice bitandukanye by’uyu murenge.
Ibi bituma abaturage bo muri Ruhinga basaba ko hakongerwa ubushobozi bwo gutanga amazi cyangwa hagatekerezwa ku bundi buryo bwatuma bayabona hafi yabo kandi ku buryo buhoraho.
Kuri bo, ikibazo cy’amazi si ikibazo cy’akanya gato, kuko kibangamira isuku yo mu ngo, guteka, kumesa ndetse n’ibindi bikorwa bya buri munsi.
Mu gihe igisubizo kirambye kitaraboneka, abaturage bo muri Ruhinga bakomeje kwibaza igihe bazabona amazi ahagije hafi yabo, ku buryo bakabasha kuyabona igihe bayakeneye.

Ibitekerezo