Abanyonzi bakorera mu Mujyi wa Muhanga, by’umwihariko mu Murenge wa Nyamabuye, bavuga ko akazi k’ubunyonzi kabafasha kubona imibereho ya buri munsi, kwita ku miryango yabo no kwirinda ibikorwa bibi bishobora guterwa no kutagira akazi.
Aba banyonzi bavuga ko nubwo aka kazi kadatanga amafaranga menshi, hari abo gafasha kwirinda gusabiriza cyangwa kwishora mu bikorwa by’ubujura, kuko kabaha uburyo bwo kubona amafaranga bakoresheje imbaraga zabo.
Icyakora, bavuga ko bafite imbogamizi y’amasaha ntarengwa bakiri mu muhanda. Bavuga ko kuba bagomba kuba bavuye mu muhanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bibagiraho ingaruka, kuko ari bwo abantu benshi baba batangiye kuva ku kazi, bityo bakaba ari bwo babona abagenzi benshi.
Samuel Niyonkuru, umwe mu banyonzi bakorera mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko kuba hari abantu basuzugura ubunyonzi bitamubuza kubona agaciro kabwo, kuko ari akazi kamufasha kwita ku muryango we.
Ati: “Njye igare ryanjye ndaritwara rikambeshaho n’umuryango wanjye ndetse rikamfasha kwishyura ikibina. Nubwo hari abasuzugura aka kazi, ariko aho kwirirwa ku muhanda usabiriza cyangwa ngo ujye kwiba wakora ubunyonzi. Yego, ntihamo amafaranga menshi ariko atunga umuntu ntiyabura.”
Uyu munyonzi avuga ko ku muntu ushaka gukora, ubunyonzi bushobora kuba inzira yo kwiteza imbere no kwirinda ibishuko bishobora guterwa no kubaho nta cyo ukora.
Mugenzi we, Rukundo Simeon, avuga ko amaze umwaka akora ubunyonzi mu Mujyi wa Muhanga kandi ko muri icyo gihe atigeze abura ibimutunga n’umuryango we.
Ati: “Maze umwaka ndi umunyonzi. Kuva igihe natangiriye aka kazi sinjya mbura ibyo kurya cyangwa ngo mbure ayo kwishyura inzu, kabone nubwo nta mafaranga menshi nkuramo, ariko mbasha kubona iki mbeshaho.”
Nubwo bishimira akazi bakora, aba banyonzi bavuga ko ikibazo cy’amasaha ntarengwa yo gukorera mu muhanda kibagiraho ingaruka kuko amasaha ntarengwa ariyo abagenzi baba bagiye baboneka.
Rukundo avuga ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari cyo gihe baba batangiye kubona abakiriya benshi, kuko ari bwo abakozi benshi baba bavuye ku kazi bajya mu ngo zabo.
Ati: “Imbogamizi tugira ni uko tutagomba kurenza saa kumi n’ebyiri tukiri mu kazi kandi ari bwo abantu baba bari kuva mu kazi. Twe ni bwo tuba dutangiye kubona abagenzi dutwara, ariko uyarengeje igare bararitwara bakanamuca amande.”
Aba banyonzi basaba ko ikibazo cy’amasaha bakoreraho cyakongera kurebwa, cyane cyane hashingiwe ku gihe abagenzi baba bakeneye serivisi zabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, avuga ko abanyonzi bagomba kubahiriza gahunda yashyizweho yo kuba bavuye mu muhanda bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Asobanura ko imwe mu mpamvu nyamukuru ari umutekano wo mu muhanda, kuko amagare akoreshwa n’abanyonzi adafite amatara, bityo gukomeza kuyatwara nijoro bishobora kongera ibyago by’impanuka.
Ati: “Ku kibazo cy’abanyonzi bavuga ko saa kumi n’ebyiri iyo zigeze baba batwaye abagenzi cyangwa imizigo Polisi ibafata, ibyo rwose ni ihame. Iyi saha yashyizweho, nijya igera umunyonzi aho ari hose agomba guhita ahagarika gutwara abantu cyangwa ibintu, ahubwo afate igare rye arisunike atahe.
CIP Kamanzi avuga ko umunyonzi uzaba ari gusunika igare rye nubwo haba ari saa tanu z’ijoro, kuko icyo gihe aba atagitwara umuntu cyangwa ibintu ntawe uza mugira ho ikibazo.
Ati: “Uzahura na Polisi arisunika niyo zaba saa tanu z’ijoro uwo nta kibazo tuzamugiraho, ariko uzanyuranya n’ibyo we azahanwa kuko amagare nta matara agira. Icyo tugamije ni ukwirinda kandi tukagerayo amahoro.”
Polisi ivuga ko gahunda yo kugena amasaha abanyonzi bagomba kuba bavuye mu muhanda iri mu rwego rwo gukumira impanuka no kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.
CIP Kamanzi kandi asaba abanyonzi kwitwararika mu kazi kabo, bakirinda gufata ku bindi binyabiziga cyangwa gukora ibindi bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.
Mu gihe abanyonzi bavuga ko ubunyonzi ari akazi kabafasha kwirinda ubusabirizi n’ibikorwa bibi, Polisi yo ishimangira ko umutekano wo mu muhanda ugomba kuza ku isonga.

Ibitekerezo