Abantu bagera kuri 16, barimo abapolisi batanu, bishwe n’igitero cy’igisasu cyakurikiwe no kurasana mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistan. Abandi barenga 56 bakomerekera muri icyo gitero.
Imodoka yari ipakiwemo ibiturika yagongeshejwe ku muryango w’umusigiti uri ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kohat, mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa yegereye umupaka w’Afghanistan. Icyo gitero cyabaye ubwo abantu bari bateraniye mu masengesho yo kuri uyu wa Gatanu.
Umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara, Zulfikar Hameed, yemeje ko cyari igitero cy’ubwiyahuzi. Nyuma y’uko igisasu giturika, abagabo bitwaje intwaro bagerageje kwinjira mu kigo cya Polisi, barasana n’abashinzwe umutekano.
Abayobozi b’ibitaro batangaje ko mu bapfuye harimo abapolisi batanu n’abasivili nibura 10. Abenshi mu bakomeretse ni abayoboke b’idini ya Islam bari baje gusenga. Bamwe muri bo ni indembe, ku buryo umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Uwo musigiti wangiritse bikomeye, ndetse urukuta rw’inyuma rw’ikigo cya Polisi ruragwa. Abaturage bavuze ko urusaku rw’igisasu rwumvikaniye kure y’aho cyaturikiye.
Nta mutwe wari wahita wigamba icyo gitero. Icyakora, umutwe wa Islamic State ukorera muri ako karere n’uwa Tehrik-e-Taliban Pakistan (TTP) bakunze kuhagaba ibitero byibasira inzego z’umutekano.
Icyo gitero cyabaye umunsi umwe nyuma y’uko igisasu cyari cyatezwe ku muhanda giturikiye ku modoka zari zitwaye abasirikare mu Karere ka Hangu, gihitana abasirikare batandatu. Ku wa Kane w’ejo hashize, ingabo za Leta na Polisi na byo byari byatangaje ko byishe abarwanyi 10 bakekwaho kuba muri TTP.
TTP ni umutwe utandukanye n’Abatalibani bayoboye Afghanistan, ariko yombi irakorana. Kuva Abatalibani basubira ku butegetsi mu 2021, ibitero byiyongereye mu duce twa Pakistan twegereye umupaka.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yamaganye icyo gitero, ategeka ko ibikorwa byo gutabara no kuvura abakomeretse byihutishwa. Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yavuze ko ibyo bitero bitazaca intege ubushake bw’igihugu bwo kurwanya iterabwoba.

Ibitekerezo