Muhanga: Abatwara Sipiro barataka igihombo.

Abatwara moto zikoresha amashanyarazi, zizwi nka Sipiro, mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko gutinda kubona batiri zisimbura izashizemo umuriro bibateza igihombo gikomeye, kuko bashobora kumara amasaha menshi ku masitasiyo bategereje serivisi, aho kuba bari mu kazi batwara abagenzi.

Izi moto zikomeje kwiyongera mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi no kugabanya ikoreshwa rya lisansi ndetse n’umwuka uhumanya ikirere. Ariko bamwe mu bazitwara bavuga ko ikibazo cyo kubura cyangwa gutegereza igihe kirekire batiri zisimbura izashize mo umuriro kiri gutuma batakaza abakiriya n’amafaranga.

MANZI Davide, Umumotari ukorera mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko iyo batiri Ishize mo umuriro bimusaba gutegereza umwanya munini, kuko asanga abandi bamotari benshi ku masitasiyo bategereje kuzisimbuza.

Yagize ati: “Iyo uhageze usanga hari umurongo munini w’abategereje gusimburizwa batiri, bigatuma uhamara nibura amasaha abiri cyangwa arenga. Hari n’igihe bakugenera batiri ituzuye, ugakora umwanya muto na yo ikongera igashiramo umuriro.”

Avuga ko iki gihe cyose batakaza bategereje batiri gihinduka igihombo, kuko ari amasaha bagombaga kumara batwara abagenzi.

NTAMBABARO Simeon, na we utwara Sipiro mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko ikibazo cya batiri gituma rimwe na rimwe umunsi w’akazi urangira atabashije gukora amasaha ahagije.

Ati: “Ikibazo cya batiri kiduteza igihombo. Iyo ugeze kuri sitasiyo saa sita, hari igihe bagusimburiza batiri saa munani cyangwa saa kenda. Ugasanga wakoze amasaha make kandi ugomba kuverisa.”

Aba bamotari bavuga ko gutinda kwa serivisi yo gusimbuza batiri bitabagiraho ingaruka gusa ku mafaranga binjiza, ahubwo binagira ingaruka ku bagenzi bashobora gusanga moto zidahari igihe bazikeneye.

Bavuga kandi ko igisubizo cy’iki kibazo cyaba kongera umubare w’amasitasiyo asimburirwaho batiri, ndetse no kongera umubare wa batiri ziboneka kuri buri sitasiyo.

Bifuza kandi ko batiri bahabwa ziba zuzuye neza, kugira ngo babashe gukora amasaha menshi batiri itongeye gushiramo umuriro, bityo serivisi baha abakiriya ikomeze kugenda neza.

Emmanuel AREMO, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Sipiro Rwanda, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo igihe abamotari bamara bategereje batiri kigabanuke.

Yagize ati: “Mu gukemura iki kibazo hamaze gufatwa ingamba zitandukanye, zirimo kohereza batiri nyinshi kuri sitasiyo zifite abakiriya benshi no gukomeza kwimura batiri buri munsi kugira ngo haboneke uburinganire bw’itangwa ryazo.”

Akomeza avuga ko bagiye no kuvugurura imikorere y’amasitasiyo kugira ngo serivisi zitangwe vuba, ndetse ko bari gukorana n’inzego bireba mu kongera ubushobozi bw’amashanyarazi n’ibikoresho bipima umuriro.

Ati: Ibi twizeye ko bizafasha kongera ubushobozi bwo kwishyuza batiri no gutanga serivisi yizewe kurushaho. Turasaba imbabazi ku mbogamizi abamotari bahuye na zo, kandi turabizeza ko iki kibazo kiri mu by’ingenzi turi gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo gikemuke.”

Nubwo moto zikoresha amashanyarazi zigaragara nk’imwe mu nzira zo kugabanya ibiciro by’ingendo no kurengera ibidukikije, abazitwara bavuga ko kugira ngo iri koranabuhanga rikomeze kwizerwa, hakenewe ibisubizo byihuse ku bibazo bahura na byo mu kazi ka buri munsi.

Ku bamotari bo mu Mujyi wa Muhanga, igihe batakaza bategereje batiri kibabera igihombo. Basanga kongera amasitasiyo, kongera umubare wa batiri no kunoza serivisi yo kuzisimbuza ari ingenzi mu gutuma moto z’amashanyarazi zikomeza kuba igisubizo kibafitiye akamaro ndetse n’abagenzi babagana.

Ibitekerezo