RDC: Abantu 2 bapfiriye mu mvururu zabaye mu muhango wo gushyingura

Text size

Abantu babiri bapfuye, abandi benshi barakomereka mu mvururu zabaye ku wa Kane w’ejo hashize, tariki ya 24 Nzeri 2026, mu gace ka Rwangoma ko mu Mujyi wa Beni, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko abayobozi babitangaje, imvururu zatangiye ubwo itsinda ry’urubyiruko ryageragezaga gufungura isanduku yari irimo uwishwe na Ebola, kugira ngo rirebe umurambo mbere y’uko ushyingurwa. Abayobozi bavuze ko icyo gikorwa cyari kinyuranyije n’amabwiriza agenga gushyingura mu cyubahiro no mu buryo bwirinda ikwirakwira rya Ebola nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Polisi yarashe amasasu yo kuburira kugira ngo itatanye abantu. Mu rujijo rwakurikiyeho, umukobwa warashwe yahise apfa, undi muntu apfira mu Kigo Nderabuzima aho yari yajyanywe kuvurirwa.

Abayobozi bo muri ako gace basabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kubahiriza amabwiriza agenga ishyingurwa ry’abishwe na Ebola kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Ishyingurwa mu cyubahiro no mu buryo bwizewe mu irimbi rya Kitatumba, mu Mujyi wa Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru, ku wa 28 Kanama 2019. Ifoto: ONU/Martine Perret.

Ibitekerezo