Umugogo w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV wa Tooro utegerejwe kugezwa muri Uganda ejo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, nyuma y’uko gahunda yo kuwugarura yari iteganyijwe kuri uyu wa Kane ihinduwe.
Gahunda nshya yashyizwe ahagaragara n’Ubwami bwa Tooro igaragaza ko indege izanye umugogo w’Umwami Oyo izagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe ahagana saa yine za mugitondo.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ategerejwe ku kibuga cy’indege kugira ngo yakire umugogo kandi yunamire uwo mwami watanze. Nyuma y’imihango izabera i Entebbe, umugogo uzajyanwa n’indege ya kajugujugu mu Karere ka Kyegegwa.
Kuva i Kyegegwa, uzashyirwa mu modoka idapfundikiye, ujyanwe mu muhanda ugana mu Ngoro ya Karuziika iri mu Mujyi wa Fort Portal. Iyi gahunda izaha abaturage bazaba bari ku mihanda amahirwe yo gusezera bwa nyuma ku Mwami wa bo nk’uko The New Vison yabitangaje.
Abaturage bakomeje guteranira ku Ngoro ya Karuziika, mu gihe hirya no hino mu Bwami bwa Tooro hakomeje imyiteguro yo kwakira umugogo no gukora imihango ya gakondo ijyanye no gutabariza Umwami.
Igihe umugogo uzaba ugeze i Karuziika ni bwo hazatangira ku mugaragaro iminsi icyenda y’icyunamo gishingiye ku muco wa Tooro. Biteganyijwe ko Umwami Oyo azatabarizwa ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, umunsi uzaba uhura n’isabukuru y’imyaka 31 yari ishize yimye ingoma.
Umwami Oyo yimye ingoma ku wa 12 Nzeri 1995 afite imyaka itatu gusa, nyuma y’urupfu rwa se, Umwami Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III. Icyo gihe yamamaye ku isi nk’umwami muto kurusha abandi bari ku ngoma.
Ubwami bwa Tooro bwemeje ko Umwami Oyo yatanze ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, ahagana saa yine z’ijoro, afite imyaka 34. Yaguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yari arimo kwivuriza indwara itatangajwe ku mugaragaro n’Ubwami.
Urupfu rwe rwateye agahinda mu Bwami bwa Tooro no muri Uganda muri rusange. Nubwo abami gakondo bo muri Uganda badafite ububasha bwa politiki, bagira uruhare rukomeye mu kubungabunga umuco, kwimakaza ubumwe no gushyigikira ibikorwa biteza imbere abaturage.
Mu myaka hafi 31 yamaze ku ngoma, Umwami Oyo yibanze ku bikorwa bifasha urubyiruko, uburezi, ubuzima no kubungabunga ibidukikije. Yanatangije gahunda ya Tooro Kingdom Vision 2045, igamije guteza imbere imibereho y’abaturage b’ubwo bwami mu gihe kirekire.

Ibitekerezo