AmakuruPolitiki

Museveni yihanangirije abaminisitiri bishimira Arsenal abaturage bakennye

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yanenze bikomeye bamwe mu bayobozi ba politiki bitabira kwishimira intsinzi y’ikipe y’Arsenal yo mu Bwongereza mu cyiciro cya mbere, mu gihe abaturage babatoye bo bakiri mu bukene bukabije. Yavuze ko abayobozi bagomba gushyira imbere gukemura ibibazo by’abaturage aho kurangazwa n’ibyishimo by’umupira w’amahanga.

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, ubwo yafunguraga Inteko Ishinga Amategeko ya 12 ya Uganda i Kololo, aho yasabye abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi, NRM, kwibanda cyane ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane izwi nka Parish Development Model (PDM).

Mu ijambo rye, Museveni yerekanye videwo igaragaza umugore w’imyaka 64 witabiriye gahunda ya PDM avuga ko mbere atari yarigeze acunga amafaranga angana na miliyoni 1 y’amashilingi ya Uganda, ariko nyuma akayungukiramo.

Nyuma y’iyo videwo, Museveni yahise anenga abayobozi bishimiye intsinzi y’Arsenal, avuga ko bidakwiye ko umuyobozi yishimira amakipe yo hanze y’igihugu mu gihe abo ayobora bakiri mu bukene. Yagize ati: “Niba ushaka ushobora gukina umupira, ariko ntugomba kwishimira amakipe yo hanze mu gihe abaturage bawe badafite amafaranga”.

Yagaragaje kandi ko amafaranga menshi yashyizwe muri buri gace ka Uganda binyuze muri PDM, aho yavuze ko buri murenge ufite nibura miliyoni 800 z’amashilingi zigenewe guteza imbere abaturage, kandi asaba abayobozi kubikurikirana neza.

Museveni yanatangaje ko abaminisitiri batita ku igenzura ry’iyo gahunda bashobora kwirukanwa. Yagize ati: “Niba nje mu gace kawe ngasanga nta cyo wakoze, nzagukuraho”.

Yanagaragaje ko guverinoma ifite umugambi wo kongera amafaranga ashyirwa muri PDM mu mwaka w’ingengo y’imari 2026/27, bigatuma amafaranga asubizwa mu midugudu agera kuri miliyari zirenga 2 z’amashilingi kuri buri murenge mu gihe kiri imbere.

Yavuze kandi ko yarenzwe n’uburakari abona ubukene bukomeje mu gihe amafaranga yo kubuhashya ahari, asaba abayobozi gufata inshingano za bo: “Birahagije. Abayobozi bose bagomba gukoresha gahunda za leta bagahangana n’ubukene.”

Mu gusoza, Museveni yanibukije abadepite n’abandi bayobozi kwirinda kwanduzanya indwara ya Ebola, nyuma y’uko Uganda yemeje abandi banduye babiri bashya, abasaba kugabanya gusuhuzanya mu ntoki no guhobera.

Yagize ati: “Ebola yandura binyuze mu gukoranaho. Kuki muhoberana? Muhagarike ibyo kugeza Ebola irangiye”.

Iri jambo ryabereye mu muhango wo gutora Perezida w’Inteko, aho Jacob Marksons Oboth-Oboth yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, naho Thomas Tayebwa akomeza umwanya wa Visi Perezida.

Museveni yavuze ko ayo majwi yagaragaje ubumwe bwagutse bw’ishyaka NRM n’abandi bategetsi batari ba ryo, avuga ko ubwo bufatanye ari bwo butuma ishyaka rye ribona intsinzi nini mu Nteko.

Perezida Museveni (Ifoto yakuwe kuri Nation)
Museveni, ubwo yari mu muhango wo gutangiza inteko Ishinga Amategeko (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa X rw’uwahoze ayobotye Inteko Ishinga Amategeko, Anet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *