Uganda: Inzara imaze kwica abantu 16

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko abantu bagwra kuri 16 bamaze gupfa mu byumweru bishize bazize inzara ikomeje kwibasira Intara ya Karamoja, iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu. Iyi nzara ikomeye yatewe n’amapfa yaturutse ku kubura imvura igihe kirekire, ibintu byasize imyaka yumye ndetse abaturage benshi babura ibyo kurya.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, rivuga ko ibihumbi n’ibihumbi by’imiryango biri mu bibazo bikomeye nyuma y’uko amapfa yangije imyaka yari yaratewe mu mirima.

Karamoja ni yo ntara yugarijwe cyane kurusha izindi muri Uganda. Abahinzi bavuga ko kuva muri Mata, ari na cyo gihe cyo gutera imyaka, imvura yabaye nke cyane cyangwa ntigwe na gato, bituma imyaka yose yari itezeho umusaruro yangirika.

Imirima minini y’ibigori, amasaka n’ibishyimbo bya soya yarumye mbere itarera, bituma abaturage benshi babura icyizere cyo kubona umusaruro wari kubatunga no kubafasha kubona amafaranga.

Mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’iki kibazo, Guverinoma ya Uganda yatangiye gutanga ubutabazi bwihuse burimo ibiribwa ku baturage bafite ikibazo gikomeye cy’inzara, cyane cyane abagore batwite, abana n’abageze mu zabukuru, ari na bo bibasirwa cyane n’imirire mibi.

Abahanga mu by’ubuhinzi n’ibidukikije bavuga ko amapfa akomeje kwisubiramo muri Karamoja aterwa ahanini n’ihindagurika ry’ikirere, imvura igenda iba nke, iyangirika ry’amashyamba, ubworozi bukabije butuma ubutaka butakaza uburumbuke, ndetse n’udukoko twangiza imyaka. Ibi byose bituma abaturage b’ako karere bahora bahanganye n’ibura ry’ibiribwa n’ubukene bukabije.

Basaba ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere uburyo bwo kumenya hakiri kare uko ibihe bizagenda, kongera ibikorwa byo kuhira imyaka, gutanga imbuto zihanganira amapfa no gushora imari mu buhinzi bujyanye n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo abaturage bashobore kwihaza mu biribwa.

Iki si cyo kibazo cya mbere cy’inzara cyibasiye Karamoja. Mu mwaka wa 2022, raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yagaragaje ko abantu barenga 2,200 bapfuye bazize inzara n’indwara ziterwa n’imirire mibi muri aka karere.

Icyo gihe, amagambo yavuzwe na Henry Okello Oryem wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, yateje impaka n’uburakari bukomeye. Yari yavuze ko abantu bapfuye bazize inzara ari “abanyabwenge buke”, asobanura ko Uganda ifite ubutaka bwera n’ikirere cyiza ku buryo abaturage bakagombye kuba bashobora kwihingira ibibatunga. Aya magambo yanenzwe cyane n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abatavuga rumwe na Leta, bavuze ko yashyizeho umutwaro abaturage bahanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere batabasha kwirwanaho.

Mu gihe inzara ikomeje kwiyongera muri Karamoja, imiryango mpuzamahanga irimo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) n’iryita ku buhinzi (FAO) yakomeje gusaba ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo abaturage b’ako karere bahabwe ubutabazi bwihuse ndetse hanashyirweho ingamba zirambye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kuko abasesenguzi baburira ko ikibazo gishobora kurushaho gukomera mu mezi ari imbere nibidakemurwa vuba.

Ababyeyi bari kumwe n’abana ba bo bafite imirire mibi ku Bitaro bya Kaabong biherereye mu Karere ka Kaabong, mu Ntara ya Karamoja. [Badru Katumba/AFP]

Ibitekerezo