Abakarisimatike n’urubyiruko bahuriye i Nemba mu kwizihiza imyaka 50 y’ivugururwa muri Roho Mutagatifu.
Abakirisitu baturutse mu maparuwasi atandukanye ya Diyosezi ya Ruhengeri bahuriye muri Paruwasi ya Nemba, mu kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ishize ivugururwa muri Roho Mutagatifu rigeze muri iyi diyosezi. Uyu muhango wari wibanze cyane ku rubyiruko, aho abakarisimatike n’abandi bakirisitu bahuriye mu isengesho, guhimbaza Imana no kuvugurura amasezerano yabo.
Abitabiriye uyu muhango bavuze ko bishimiye cyane kuba baragize uruhare mu myiteguro y’iyi Yubile, bavuga ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakibuka ibyiza Imana yabakoreye, ndetse no kongera imbaraga mu murimo w’ivugabutumwa.
HAKIZIMANA Joseph, umwe mu bayobozi ba Paruwasi nshya ya Nyamugari, yavuze ko bakimara kumva ko Yubile izizihirizwa muri Paruwasi ya Nemba, babyakiriye neza maze batangira kuyitegura bihagije.
Yagize ati: “Iyi Yubile tukimara kumva ko izabera muri Paruwasi ya Nemba twarishimye bihagije, dutangira no kuyitegura neza ku buryo buhagije kugira ngo urubyiruko twese duhurire hamwe twizihize uyu munsi. Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ryaradufashije cyane kugira ngo tugere ku myaka mirongo itanu.”
Ku bakarisimatike, iyi Yubile si umunsi wo kwizihiza gusa, ahubwo ni n’umwanya wo kongera gushimira Imana ku murimo w’ivugururwa muri Roho Mutagatifu no gukomeza kuwushyigikira mu rubyiruko.
N. NSENGIYUMVA Velonika, waturutse muri Doyene ya Ruhengeri, yavuze ko gukorera Imana ari umugisha kandi ko uyu munsi wamubereye umwihariko kuko wamwibukije ibyiza Imana ikomeza kumukorera.
Yagize ati: “Icyo niyumvamo ni uko gukorera Imana ari byiza kandi nta gihombo kirimo. Uyu munsi nawishimiye cyane kuko unyibutsa ibyiza Imana inkorera mu buzima bwanjye. Ndayisaba ngo ikomeze kumpa imbaraga kugira ngo aho nzajya muri za paruwasi nzabashe kuhagera.”

Ku ruhande rwa Paruwasi ya Nemba yakiriye uyu muhango, NIZEYIMANA Vincent yavuze ko imyiteguro yagenze neza, abikesha ubufatanye bw’abapadiri n’abakirisitu ndetse ko babigeze ho bayobowe na Roho Mutagatifu.
Yavuze ko uyu muhango waranzwe kandi n’isenderezwa ry’abakirisitu bari bamaze igihe bitegura kwakira iyo mpano, aho abantu 90 basenderejwe.
Ati: “Nange ubu ndi guhimbaza Yubile y’imyaka 25, maze nsenderejwe uyu munsi. Ubu rero turi guhimbaza Yubile y’imyaka 50 Diyosezi yacu ya Ruhengeri imaze yakiriye ivugururwa. Ni yo mpamvu natwe twabigize ibyacu, tunakora gahunda yo gutangiza urugendo rw’abifuza gusenderezwa. Twari dufite abantu 90 ari na bo babashije gusenderezwa uyu munsi.”
Uyu muhango witabiriwe na Padiri Ferdinand Hagabimana, Omoniye w’ivugururwa muri Roho Mutagatifu muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yagaragaje ko kwizihiza iyi Yubile byari bigamije no gukangurira urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu ivugabutumwa.
Ati: “Twaje kugira ngo duhimbaze Yubile y’imyaka 50 ivugururwa muri Roho Mutagatifu rimaze muri iyi Diyosezi ya Ruhengeri. Ubu rero twahuriye hano muri Paruwasi ya Nemba duhimbaza Yubile ku rwego rw’urubyiruko.”
Padiri Hagabimana, yakomeje avuga ko urubyiruko ari imbaraga za Kiliziya n’igihugu, bityo ko ari ngombwa ko rugira uruhare rugaragara mu ivugururwa muri Roho Mutagatifu.
Ati: “Ubutumwa turibanda ku rubyiruko cyane, kuko ari na rwo rwinshi mu Rwanda. Mu by’ukuri urubyiruko ni imbaraga za Kiliziya, nta bwo twabishidikanyaho, kandi ni n’imbaraga z’igihugu. Turifuza ko urubyiruko rwaba rwinshi mu ivugururwa kuko harimo ibyiza byinshi, bagakora ubutumwa hakiri kare, bakaba intumwa za Yezu mu rundi rubyiruko.”
Usibye igitambo cya Misa yo gushimira Imana ku myaka 50 ivugururwa muri Roho Mutagatifu rimaze rigeze muri Diyosezi ya Ruhengeri, uyu muhango wanaranzwe n’isenderezwa ry’abakirisitu ndetse no kuvugurura amasezerano y’abakarisimatike.
Abitabiriye uyu muhango basoje basubira mu maparuwasi yabo bafite ubutumwa bwo gukomeza gusigasira umurimo w’ivugururwa muri Roho Mutagatifu, cyane cyane binyuze mu rubyiruko, isengesho n’ivugabutumwa.
Yubile y’imyaka 50 yabaye umwanya wo gushimira Imana ku byo yakoze mu myaka ishize, ariko kandi no gutangiza urugendo rushya rw’ivugabutumwa, aho urubyiruko n’abakarisimatike basabwa kuba intumwa z’ukwemera aho bari hose.

Ibitekerezo