AmakuruPolitiki

“Ni njye bucura mu muryango wa Yezu Kristu kandi Abagande ni abahanga ba mbere ku isi” — Gen. Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza amagambo akomeye kuri X avuga ku bwoko bw’Abachwezi ndetse n’ubwenge bw’Abagande.

Mu butumwa bwe, Muhoozi yavuze ko “Abachwezi bose bakomoka kuri Yezu Kristu mu buryo butaziguye,” yongeraho ko ari we “bucura muri abo bamukomokaho.” Yagize ati: “Dufite amoko yose, imiterere yose n’amabara yose. Nta muntu ushobora kudutsinda”.

Aya magambo yakomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayafashe nk’akubiyemo imyemerere n’ubwirasi bw’amateka y’Abachwezi, mu gihe abandi bayabonye nk’amagambo ashotorana cyangwa adasanzwe ku muyobozi wo mu rwego rwo hejuru.

Mu butumwa butandukanye, Muhoozi yanavuze ko Abagande ari “bo bantu bafite ubwenge bwinshi kurusha abandi ku Isi,” ashimangira ko igihugu kiri gukora intwaro zitandukanye zo kurinda abaturage ba cyo muri iyi si yavuze ko “idakomeye kandi idatekanye”.

Yagize ati: “Turimo guteza gukora intwaro zose zikenewe kugira ngo turinde abaturage bacu muri iyi si idatekanye”.

Muhoozi Kainerugaba akunze gutangaza ibitekerezo bikomeye kandi bikurura impaka ku rubuga rwa X, ibintu bituma amagambo ye akunze kuvugwaho cyane haba muri Uganda no hanze ya yo.

Muhoozi yavuze ko ari bucura mu muryango wa Yezu Kristu (Ifoto: Muhoozi/X)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *