Netanyahu yavuze uko Iran yashatse kwica umuhungu we

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko Iran yateguye umugambi wo kwica umwe mu bahungu be, ariko ntiyagaragaza uwo ari we, igihe byabereye cyangwa uburyo uwo mugambi wari wateguwe.

Netanyahu yabivugiye mu kiganiro yagiranye kuri telefoni n’umunyamakuru wa Channel 14, televiziyo yo muri Israel ikunze gushyigikira politiki za guverinoma ye.

Yagize ati: “Iran yibasiye umwe mu bahungu banjye. Yagerageje kumwica.” Yakomeje avuga ko uburinzi buhabwa abagize umuryango we atari ibintu by’akataraboneka, ahubwo ko bukenewe kubera ibibazo by’umutekano.

Netanyahu afite abahungu babiri, Yair na Avner. Avner atuye muri Israel, mu gihe Yair yamaze igihe kinini aba i Miami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu gihe Netanyahu atatangaje uwari wibasiwe, amakuru yatangajwe nyuma n’ikinyamakuru Newsmax, asubirwamo na The Times of Israel, avuga ko Iran yashakaga kwica Yair muri Florida. Icyo kinyamakuru cyavuze ko inzego z’ubutasi za Israel zamenye iby’uwo mugambi mu Ukuboza 2025.

Icyakora, ayo makuru yashingiye ku muntu umwe wo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko muri Amerika utatangajwe amazina. Nta rwego rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, urwa Israel cyangwa urwa Iran rwari rwayemeza ku mugaragaro.

Netanyahu yatanze aya makuru ubwo yasobanuraga impamvu abantu bahatanira kuyobora Israel bakwiye kurindirwa umutekano. Yavuze ko yabwiye Umuyobozi wa Shin Bet, David Zini, ko buri mukandida ushaka kuba Minisitiri w’Intebe akwiye guhabwa uburinzi bukwiye.

Ibyo byakurikiye amakuru avuga ko Shin Bet yanze guha abamurinda Gadi Eisenkot, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel akaba ayoboye ishyaka rya Yashar.

Zini yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma yo kugisha inama impuguke mu by’umutekano, kuko nta makuru y’ubutasi agaragaza ko hari umugambi uri gutegurwa wo kugirira nabi Eisenkot. Bivugwa ko yamuhaye nimero yihutirwa agomba guhamagara mu gihe yaba ahuye n’ikibazo cy’umutekano.

Aya makuru aje mu gihe Israel yitegura amatora rusange ateganyijwe ku wa 27 Ukwakira 2026. Ubushakashatsi bumwe bugaragaza ko ishyaka rya Eisenkot rishobora kubona imyanya 24 mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe Likud ya Netanyahu yahabwa 23.

Israel ifite Inteko igizwe n’abadepite 120, kandi ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka risabwa kugira nibura imyanya 61 kugira ngo rishyireho guverinoma. Ibi bisobanura ko no mu gihe ishyaka ryatsinda amatora, rishobora kunanirwa gushyiraho guverinoma ridafite amashyaka arishyigikira.

Ikirego cya Netanyahu kije mu gihe umwuka mubi hagati ya Israel na Iran ukomeje kwiyongera, nyuma y’intambara Amerika na Israel batangije kuri Iran muri Gashyantare 2026. Iyo ntambara yaguyemo Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, n’abandi bayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanatangije gahunda nshya y’ibihano yise Operation Economic Outcast, igamije kurushaho gukura Iran mu bucuruzi mpuzamahanga. Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ari kimwe mu bikorwa bikomeye by’ubukungu Amerika yigeze kugaba ku gihugu iyita umwanzi.

Iran yo yavuze ko ifite gahunda y’imyaka ibiri yo guhangana n’ibyo bihano. Minisitiri w’Ubukungu, Ali Madanizadeh, yavuze ko Tehran yiteguye guhangana n’igitutu cya Washington kandi ko ibihano bishya bitazagera ku ntego yabyo.

Umwuka mubi ukomeje no kugira ingaruka ku bwikorezi bwo mu Kigobe cya Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo igice kinini cya peteroli na gaz bicuruzwa ku isi. Iran yakomeje kugabisha amato ayinyuramo atabiherewe uburenganzira, nubwo ibiganiro na Oman ku gushyiraho inzira y’agateganyo bikomeje.

Kugeza ubu, Iran ntiyari yagira icyo ivuga ku mugaragaro ku birego bya Netanyahu, kandi nta bimenyetso byigenga byari byashyizwe ahagaragara byemeza uwo mugambi wo kwica umuhungu we.

Netanyahu yahishuye uko Iran yashatse kwica umuhungu we. Ifoto yo mu bubiko, Kigali24

Ibitekerezo