Urukiko rwo mu murwa mukuru wa Cairo mu Misiri rwakatiye umunyamakuru wa televiziyo Sarah Khalifa hamwe n’abandi bantu 11 igihano cy’urupfu, nyuma yo kubahamya ibyaha bifitanye isano no gukora no gucuruza ibiyobyabwenge.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpanabyaha rwa Cairo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026. Ahram Online yo mu Misiri yatangaje ko urubanza rwaregwagamo abantu 28 bose hamwe n’icyaha. Usibye 12 bakatiwe urupfu, abandi icyenda bakatiwe gufungwa burundu naho barindwi bagirwa abere.

Sarah Khalifa w’imyaka 39 ni umwe mu bantu bazwi mu itangazamakuru ryo mu Misiri. Yamenyekanye cyane binyuze muri gahunda ya televiziyo Mission Impossible, yibandaga ku bibazo bifitanye isano n’umutekano n’ibyaha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa bari bagize itsinda ryateguraga kandi rikazana ibikoresho fatizo byifashishwaga mu gukora ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa synthetic drugs, bigakorwa hagamijwe kubicuruza.
Mu iperereza, abayobozi bavuze ko hafashwe ibiro birenga 750 by’ibiyobyabwenge n’ibikoresho fatizo byifashishwa mu kubikora, ndetse hakaboneka amazu abiri bivugwa ko yakoreshwaga nka laboratwari. Hanavuzwe imbunda n’amasasu byari bitunzwe nta ruhushya.
Ahram Online ivuga ko ubushinjacyaha bwashingiye ku buhamya bw’abantu 20 ndetse no ku bimenyetso byo mu buryo bw’ikoranabuhanga birimo ubutumwa, amafoto na videwo ubushinjacyaha buvuga ko bifitanye isano n’ibikorwa abaregwa bashinjwaga.
Mbere y’uko urukiko rwemeza igihano cy’urupfu, dosiye yari yabanje gushyikirizwa Grand Mufti wa Misiri kugira ngo atange igitekerezo cye, uburyo buteganywa mu manza zishobora gutangwamo igihano cy’urupfu muri icyo gihugu. Igitekerezo cya Mufti ariko ntabwo ari cyo gifata icyemezo cya nyuma cy’urukiko.
Sarah Khalifa yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa.
Mu gihe cy’urubanza, yavuze ko atigeze abona ibiyobyabwenge kugeza ubwo yabibonye ari kumwe n’abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Umunyamategeko we yatangaje ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko.
Ibyo bivuze ko igihano yahawe kitararangiza inzira zose z’amategeko, kuko abakatiwe bafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’urukiko.
Ibitekerezo