Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa ku Kibuga cy’indege cya Ndjili giherereye i Kinshasa.
Uru ruzinduko rwatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’Afurika y’Epfo nk’urwo kugaragaza ubufatanye bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ubuyobozi ndetse n’abaturage ba RDC, mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola cyongeye kwibasira bamwe mu baturage.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida Ramaphosa, byavuze ko Perezida w’Afurika y’Epfo yakiriwe na mugenzi we Félix Tshisekedi mu ruzinduko rwiswe urwo kugaragaza ubufatanye bwa AU, aho bombi bagombaga kugirana ibiganiro byibanze ku buryo bwo kongerera imbaraga ingamba zo gukumira, gutegura no guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Perezida Ramaphosa ari muri uru ruzinduko afite inshingano yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yo kuba “Umuyobozi wa AU ushinzwe gahunda zo kwitegura, gukumira no guhangana n’ibyorezo” (African Union Champion for Pandemic Preparedness, Prevention and Response – PPPR). Izo nshingano zirimo gushishikariza ibihugu by’Afurika kongera ubushobozi bwa byo mu gutahura hakiri kare ibyorezo, kubikumira no kubicunga neza kugira ngo bitagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage no ku bukungu.
Mu biganiro biteganyijwe hagati y’abakuru b’ibihugu byombi harimo kurebera hamwe uburyo Afurika yakomeza gushyigikira RDC mu rwego rw’ubuvuzi, kongera ubufatanye mu guhanahana amakuru ku byorezo no gushaka inkunga ikenewe mu kurwanya Ebola.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe RDC yongeye guhura n’icyorezo cya Ebola, indwara yandura cyane ikomoka kuri virusi kandi ishobora guhitana abantu benshi iyo idafatiwe ingamba hakiri kare. Abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu bakomeje gukurikirana abanduye, gushakisha abo bahuye na bo no gukaza ubukangurambaga bwo gukingira abafite ibyago byinshi byo kwandura.
RDC ni kimwe mu bihugu byahuye kenshi n’ibyorezo bya Ebola mu myaka ishize. Kuva iki cyorezo cyatangira kugaragara bwa mbere mu 1976 hafi y’uruzi rwa Ebola rwitiriwe iyo ndwara, igihugu kimaze guhura n’ibyorezo byinshi, ariko ubunararibonye cyakuye muri iyo myaka bwafashije inzego z’ubuzima kunoza uburyo bwo kubikumira no kubirwanya.
Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uvuga ko guhangana n’ibyorezo bisaba ubufatanye bw’ibihugu byose, kuko indwara zandura zitubahiriza imipaka. Ni muri urwo rwego AU ikomeje gushimangira ko ibihugu bigomba kongera ubushobozi bw’inzego z’ubuzima, guteza imbere laboratwari, kongera umubare w’abakozi b’ubuzima bafite ubumenyi buhagije no koroshya uburyo bwo kubona inkingo n’imiti.
Uruzinduko rwa Perezida Ramaphosa kandi rufatwa nk’ikimenyetso cy’uko Afurika y’Epfo ikomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bya AU byo guteza imbere ubuzima rusange no gufasha ibihugu bihura n’ibibazo by’ibyorezo.
Byitezwe ko nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida Ramaphosa na Perezida Tshisekedi hazatangazwa imyanzuro igamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’Afurika Yunze Ubumwe na RDC, no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya Ebola ndetse no kwitegura ibindi byorezo bishobora kuvuka mu gihe kiri imbere.

Ibitekerezo