Trump yatsinzwe burundu: Agomba kwishyura umunyamakuru miliyoni 5$

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yongeye guhura n’igihombo gikomeye mu rwego rw’amategeko nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rw’Amerika rwanze kwakira ubujurire bwe ku rubanza rw’imbonezamubano rwamuhamije guhohotera no gusebya umwanditsi w’ibitabo akaba n’uwahoze ari umunyamakuru, E. Jean Carroll.

Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga gisobanuye ko imyanzuro yaciwe n’inkiko zo hasi igumyeho burundu, bityo Trump akaba agomba kubahiriza icyemezo cyo kwishyura Carroll indishyi zingana na miliyoni 5 z’Amadolari y’Amerika, zahawe uyu mugore mu mwaka wa 2023.

Nk’uko bisanzwe, Urukiko rw’Ikirenga ntirwasobanuye impamvu rwahisemo kudasuzuma ubu bujurire. Iyo urwo rukiko rwanze kwakira ubujurire, biba bivuze ko rwemeye ko imyanzuro yafashwe n’izindi nkiko iguma uko yakabaye.

Urubanza rumaze imyaka myinshi

Iki kibazo cyatangiye nyuma y’uko E. Jean Carroll areze Trump mu rukiko, amushinja ko yamuhohoteye mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina hagati mu myaka ya 1990, mu cyumba cyo kwambariramo imyenda cy’iduka rikomeye rya Bergdorf Goodman riherereye i Manhattan, mu Mujyi wa New York.

Carroll yavuze ko nyuma y’icyo gikorwa, Trump yakomeje kumusebya amwita umubeshyi ndetse akavuga ko atigeze amumenya neza, cyane cyane mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social mu mwaka wa 2022.

Mu rubanza rwabaye mu 2023, inteko y’abacamanza yasanze Trump yarakoreye Carroll ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse anamusebya binyuze mu magambo yamuvuzeho nyuma y’uko atangaje ibyo yamushinjaga.

Icyakora, nubwo urukiko rwemeje ko habaye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ntirwemeje ko Trump yakoze icyaha cyo gufata ku ngufu nk’uko gisobanurwa n’amategeko mpanabyaha ya Leta ya New York.

Trump yakomeje guhakana ibyo aregwa

Kuva uru rubanza rwatangira, Donald Trump yakomeje guhakana yivuye inyuma ibyo Carroll amushinja, avuga ko atigeze amuhohotera kandi ko ibyo yavuze byose ari ibinyoma byagamije kumuharabika no kumwangiriza izina.

Yakomeje kuvuga ko Carroll “atari ubwoko bw’umugore yakundana na we”, ndetse avuga ko atigeze amumenya mu buryo buhagije.

Mu bujurire bwe, abanyamategeko ba Trump bavuze ko umucamanza wayoboye urubanza atubahirije amategeko kuko yemereye ubushinjacyaha gutanga ibimenyetso bavuga ko byagize uruhare mu guhindura uko inteko y’abacamanza yabonaga Trump.

Kimwe mu bimenyetso byavuzwe cyane ni kaseti ya Access Hollywood yafashwe mu 2005, aho Trump yumvikanye avuga amagambo asesereza abagore ndetse avuga ko umuntu w’icyamamare ashobora gukora ibyo ashaka ku bagore. Abanyamategeko be bavuze ko iyo kaseti itagombaga kwemererwa gukoreshwa muri uru rubanza.

Icyakora, urukiko rw’ubujurire rwa Leta rwatesheje agaciro izo mpamvu, ruvuga ko urubanza rwabaye mu buryo bukurikije amategeko kandi ko nta mpamvu yo kurusubiramo.

Perezida Trump agiye kwishyura umunyamakuru E. Jean Carroll miliyoni 5$ (Ifoto: The Associated Press)

Abanyamategeko ba Carroll bishimiye icyemezo

Nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga, umwunganizi wa Carroll, Roberta Kaplan, yavuze ko uru rubanza rurangiranye intsinzi y’ukuri ku mukiriya we.

Yagize ati: “Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyemeza burundu imyanzuro y’inkiko zose yavuze ko Donald J. Trump yahohoteye akanasebya E. Jean Carroll”.

Yakomeje avuga ko Trump yakoresheje inzira zose zemewe n’amategeko ashaka gutesha agaciro uwo mwanzuro, ariko ko zose zarananiranye.

Ikipe ya Trump yakomeje kumushyigikira

Ku ruhande rwa Trump, umuvugizi w’itsinda ry’abanyamategeko be yabwiye CBS News ko Perezida azakomeza guhangana n’ibyo bise “gukoresha amategeko mu nyungu za politiki”, avuga ko Trump azakomeza kwibanda ku ntego ze zo guteza imbere Amerika.

Trump ubwe na we yakomeje kuvuga ko uru rubanza rwatewe n’impamvu za politiki ndetse ko atemera imyanzuro yarufatiwemo.

Hari n’urundi rubanza rwamuhenze cyane

Uretse izi miliyoni 5 z’Amadolari, Trump yanatsinzwe urundi rubanza rwo gusebya Carroll nyuma yo gukomeza kumwibasira mu magambo na nyuma y’umwanzuro wa mbere.

Mu ntangiriro za 2024, indi nteko y’abacamanza yamutegetse kwishyura Carroll izindi miliyoni 83.3 z’Amadolari nk’indishyi z’ibyangijwe no gukomeza kumuharabika no kumusebya. Mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize, urukiko rw’ubujurire na rwo rwemeje uwo mwanzuro.

Ibyo bivuze ko Trump ashobora kurangiza yishyura Carroll amafaranga arenga miliyoni 88 z’Amadolari kubera izi manza zombi.

Urubanza rwakurikiwe n’isi yose

Urubanza rwa E. Jean Carroll na Donald Trump rwabaye kimwe mu manza zakurikiwe cyane muri Amerika no ku isi, kuko rwahuriranye n’ibihe Trump yari ahatanira kongera kuyobora Amerika.

Nubwo Trump yakomeje kuvuga ko arengana, imyanzuro y’inkiko zose zasuzumye iki kibazo kugeza ubu yakomeje kumushinja guhohotera Carroll mu buryo bw’imbonezamubano no kumusebya, kandi icyemezo giheruka cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kutumva ubujurire bwe gisa n’icyashyize iherezo ku rugendo rwe rwo gushaka gutesha agaciro uwo mwanzuro.

Ifoto y’umunyamakuru, E. Jean Carroll yegeranyijwe n’iya Donald Trump hifashishijwe ubwenge buhangano (Kigali24)

Ibitekerezo