“Ntimuzatungurwe no kumva avuga ko atari azi ko ari we Perezida” Corneille Nangaa wa AFC/M23 agaruka kuri Tshisekedi
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko iminsi Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asigaje ku butegetsi ibaze, ndetse ko umugambi afite wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo akomeze kuyobora utazamuhira.
Tariki ya 6 Gicurasi 2026, Tshisekedi yabwiye abanyamakuru bakorera i Kinshasa ko Abanye-Congo bari gusuzuma Itegeko Nshinga kugira ngo barebe niba ryavugururwa kandi ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC nikomeza mu 2028, nta matora azaba.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2026, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 yerekanye ko ikiganiro Perezida Tshisekedi aherutse gutanga kigaragaza ukuntu atajya ahinduka ahora abeshya, ahakana ibyo yakoze, no kugereka amakosa ku bandi mu rwego rwo guhisha intege nke z’imiyoborere ye.
Yagize ati: “Ni nde wabyizera kandi tuzi ko ejo azaza agasaba imbabazi. Nta kintu nzi, nta kintu narinzi, ntabwo nari mbizi, ntabwo bambwiye, ni ikosa ry’u Rwanda, oya , ni ikosa rya Paul Kagame, ni ikosa rya Kabila, ni ikosa ry’intambara, buri gihe ni abandi bantu ariko we nta na kimwe. Ejo rero ntimuzatungurwe kuko azavaho. Mu minsi iri imbere azavaho.”
Nangaa yagize ati “Ejo ntimuzatungurwe kuko azagenda mu minsi iri imbere. Azagenda. Ariko ntimuzatungurwe no kumva avuga ati ‘Sinari nzi ko nari Perezida’. Azavuga ati ‘Sinari nzi ko ari njye wagombaga kurinda umutekano wa Congo cyangwa niba ari njye wagombaga gukora iki cyangwa kiriya’.”
Yakomeje agira ati: “Arashaka guhindura itegeko Nshinga? Azabikore niba ari akagabo. Ariko ku bitureba. Ndavuga mu izina rya AFC/M23 turavuga ko ari cyo gihe, kandi ikiganiro n’itangazamakuru cyatumye Abanyekongo bumva imigambi ye, ngo AFC/M23 ihamagarire kwishyira hamwe kw’imitwe yose ya politiki, inzego zose z’imibereho kwihuriza hamwe muri uru Rugamba rwo kurinda Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
“Imitwe yose ya politiki iri mu buhungiro n’iri I Kinshasa…ndetse n’iri muri Union Sacree (Ihuriro riri ku butegetsi) ituvugisha mu ibanga, turayisaba kwihuriza hamwe inyuma ya AFC/M23 tukarwana urugamba kugira ngo turinde igihugu, kugirango tugarure igihango cya repubulika yacu.”
Uyu muyobozi wa AFC/M23 yagaragaje ko guhindura Itegeko Nshinga bitazahira Tshisekedi, asaba Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye kwiyunga kuri iri huriro kugira ngo bamubuze kugera kuri uwo mugambi.

