Nyagatare: Ruhurura iteye benshi ubwoba.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Matimba ya Kabiri, Akagari ka Matimba, mu Mujyi wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, baratabaza ubuyobozi kubera ruhurura inyura hagati y’ingo zabo, bavuga ko imaze kwangirika cyane ndetse amazi yayo akaba yaratangiye kugira ingaruka ku mazu.

Iyo urebye iyi ruhurura, usanga ari ndende kandi yimbitse, ikikijwe n’ibihuru ndetse n’imyanda. Abaturage bavuga ko ikibazo gikomeye atari gusa ibyangizwa n’amazi, ahubwo ko n’abana babo bashobora kugwamo, cyane cyane igihe bavuye ku ishuri.

M. KARISA Rachel, umwe mu batuye hafi y’iyi ruhurura, yabwiye Kigali24 ko bahorana impungenge kubera uburebure bw’ubujyakuzimu bwayo.

Yagize ati: “Iyi ruhurura yaracukutse cyane kandi ntipfutse. Umwana ashobora kumanuka ho gatoya akaba yayigwamo, ni yo mpamvu nk’ababyeyi duhorana impungenge. Icyadufasha ni uko bayipfuka kuko ni ndende bikabije.”

Abandi baturage na bo bavuga ko ikibazo gikomera cyane mu gihe cy’imvura, kuko amazi menshi aturuka mu muhanda no ku bisenge by’amazu ahurira muri iyi ruhurura, bigatuma agenda ayicukura kurushaho.

Saveli RUGANINTWARI, umumotari ukorera muri aka gace, avuga ko iyi ruhurura imaze igihe kirekire, ari na byo byatumye amazi akomeza kuyigira ndende.

ati: “Iriya ruhurura imaze igihe kirekire kuva bakimara gukora uyu muhanda kandi inyuramo amazi menshi, kuko amazi yo mu muhanda n’ayo ku bisenge by’amazu yose ni ho ahurira.”

Ku rundi ruhande, abaturage bafite impungenge z’umutekano w’ibyabo.

UZAMURANGA Espelance, utuye hafi y’iyi ruhurura, avuga ko ibihuru n’imyanda biyikikije bituma abaturage batinya ko ishobora kuba ahantu hihishira abajura, cyane cyane nijoro.

Yagize ati: “Iyi ruhurura iteye ubwoba pe! Kuko ibibi byose ni ho biba, ikikijwe n’ibihuru. Tuba dufite ubwoba ko mu masaha ya nijoro ari ho abajura, abasinzi n’ibindi birara byose byihisha.”

Abaturage bavuga ko igisubizo bifuza ari uko iyi ruhurura yubakwa cyangwa igapfundikirwa, kugira ngo abana bajya ku ishuri n’abandi baturage bayinyuraho bagende batekanye, ndetse n’amazu yabo arindwe kwangizwa n’amazi.

Ifoto igaragaza ruhurura

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, KAKOOZA Henry, avuga ko abaturage na bo bafite uruhare mu gukemura iki kibazo, cyane cyane mu gufata amazi ava ku bisenge by’amazu yabo.

Ati: “Ikintu cya mbere tugomba guheraho ni umuturage ubwe. Ko mwahabonye, ni amazu angahe afite imireko ifata amazi? Uburyo bwa mbere tugiye gukemuramo icyo kibazo ni ukumbira abo baturage bagafata amazi.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugabanya amazi aturuka ku mazu, ubuyobozi buzareba uko bwabona ubushobozi mu ngengo y’imari kugira ngo bufatanye n’abaturage gukemura burundu ikibazo cy’iyi ruhurura.

Ati: “Noneho icyo nitumara kugikemura, turasigarana amazi atemba ayo ngayo. Na yo turashaka ubushobozi mu ngengo y’imari y’umwaka, hanyuma dufatanye n’abaturage turebe ko dupfundikira iyo ruhurura.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko abaturage bagomba kubanza kugira uruhare mu gufata amazi ava ku mazu, abatuye muri aka gace bavuga ko ikibazo kimaze igihe kandi ko gikwiye gukemurwa mu buryo burambye.

Bavuga ko gukomeza kureka iyi ruhurura idapfutse bishobora guteza impanuka, cyane cyane ku bana, ndetse amazi menshi akomeza kuyicukura akaba yakomeza kwangiza ibikorwa by’abaturage.

Abaturage bakomeje gusaba ko hakorwa igikorwa cyihutirwa cyo kubaka cyangwa gupfundikira iyi ruhurura, kugira ngo ikibazo cy’umutekano w’abana, isuku n’iyangirika ry’imitungo kibonerwe umuti urambye.

Ifoto igaragaza ruhurura yangiritse

Ibitekerezo