Abaturage b’Ubusuwisi kuri iki Cyumweru baratora muri kamarampaka ikomeye ishobora gushyiraho umubare ntarengwa w’abaturage igihugu cya bo cyemerewe kugira. Icyifuzo kiri gutorwa giteganya ko abaturage batagomba kurenga miliyoni 10 mbere ya 2050.
Iki gitekerezo gishyigikiwe n’ishyaka rya Parti Populaire, rivuga ko kigamije kugabanya igitutu cyugarije amacumbi, ibikorwa remezo, serivisi rusange n’ibidukikije. Abagishyigikiye bavuga ko ubwiyongere bukabije bw’abaturage, cyane cyane buturuka ku bimukira, buri gutuma igihugu gihura n’ibibazo birimo ubuke bw’amacumbi, umuvundo mu ngendo n’imitwaro iremereye kuri serivisi za leta.
Icyakora, leta y’Ubusuwisi, amashyaka akomeye ya politiki, abikorera n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abakozi barwanya icyo cyifuzo. Bavuga ko gishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ibura ry’abakozi mu nzego nk’ubuvuzi, ubukerarugendo n’izindi serivisi z’ingenzi.

Ubusuwisi bwari bufite abaturage miliyoni 7.3 mu 2002, ariko ubu bumaze kugera kuri miliyoni 9.1, aho abarenga kimwe cya kane ari abanyamahanga. Ibi byatumye impaka zikaza ku isonga mu gihugu, bamwe bavuga ko ubwiyongere bw’abaturage bukwiye kugenzurwa, abandi bakemeza ko ibibazo biriho biterwa n’imyanzuro ya politiki aho kuba abimukira.
Nils Fiechter, umwe mu bayobozi ba Parti Populaire, avuga ko igihugu kiri gutakaza ubushobozi bwo kugenzura ubwiyongere bw’abaturage. Ku rundi ruhande, Helin Genis wo mu ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage asanga gushinja abimukira ibibazo byose ari ukwimura amakosa, kuko ibiciro by’amacumbi, ubwisungane mu kwivuza n’ibikorwa remezo bigenwa n’abafata ibyemezo bya politiki.
Abaturage nibaramuka bemeje iki cyifuzo, leta izasabwa gufata ingamba zikomeye igihe abaturage bazaba bageze kuri miliyoni 9.5. Zimwe muri zo zishobora kuba kugabanya umubare w’abinjira mu gihugu cyangwa kugenzura uburyo imiryango y’abimukira ihurizwa hamwe.
Abasesenguzi bavuga ko icyo cyemezo gishobora no kugira ingaruka ku mubano hagati y’Ubusuwisi n’Ubumwe bw’Uburayi, cyane cyane ku masezerano arebana n’urujya n’uruza rw’abantu n’ubucuruzi. Abacuruzi bo mu Ubusuwisi baburira ko kubangamira ayo masezerano bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, kuko EU ari yo mufatanyabikorwa wa mbere mu bucuruzi bwacyo.
Amakusanyabitekerezo aheruka gukorwa agaragaza ko amajwi y’abemera n’abahakana iki cyifuzo ashobora kuzaba yegeranye cyane, bigatuma iyi kamarampaka iba imwe mu zikurikiranwe cyane mu mateka ya vuba y’Ubusuwisi.

Ibitekerezo