Guverinoma ya Kenya yasabye imbabazi Abarundi baba muri icyo gihugu nyuma y’uko bamwe muri bo batangaje ko batewe ubwoba, bagatotezwa cyangwa bakibasirwa biturutse ku rujijo rwatewe n’amabwiriza mashya agenga abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Dr Korir Sing’Oei, ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, yasuye Ambasade y’u Burundi i Nairobi, aho yahuriye n’Abarundi bari bahangayikishijwe n’umutekano wa bo ndetse n’ahazaza ha bo muri Kenya.
Sing’Oei yavuze ko mu izina rya Guverinoma ya Kenya basabye imbabazi Abarundi bagizweho ingaruka n’urujijo rwakurikiye amabwiriza ya Leta, ashimangira ko icyo gihugu kidafite gahunda yo kwibasira Abarundi cyangwa abandi Banyafurika y’Iburasirazuba.
Iki kibazo cyafashe indi ntera nyuma y’amagambo Perezida William Ruto yavuze ku wa 2 Nzeri, ubwo yasabaga inzego bireba gukaza igenzura ku banyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse badafite ibyangombwa n’impushya bisabwa. Ruto yavuze ko Kenya yifuza abanyamahanga bashora imari mu bikorwa binini aho kuza guhangana n’Abanyakenya mu bucuruzi buciriritse.
Aya mabwiriza yateje impungenge mu banyamahanga, by’umwihariko Abarundi. Ku wa Mbere, amagana ya bo yerekeje kuri Ambasade y’u Burundi iri kuri Dennis Pritt Road i Nairobi, bamwe bashaka pasiporo n’izindi nyandiko z’inzira, mu gihe hari n’abateganyaga gusubira iwa bo.
Bamwe mu Barundi bavuze ko batangiye kumva batagifite umutekano, mu gihe abandi bagaragaye bafite imizigo bitegura urugendo. Icyakora, Ambasade y’u Burundi yasobanuye ko gutanga ibyangombwa by’inzira ari serivisi isanzwe iha abaturage ba yo, bityo ko abantu bose bari bahakoraniye batagombaga gufatwa nk’abari guhunga Kenya.
Sing’Oei yasobanuye ko amabwiriza ya Leta atareba abanyamahanga bose, ahubwo agamije abacuruza cyangwa bakorera muri Kenya badafite ibyangombwa n’impushya biteganywa n’amategeko. Yemeje ko abanyamahanga bafite ibyangombwa, impushya zo gukora n’izo gukora ubucuruzi bemerewe gukomeza ibikorwa bya bo kandi amategeko ya Kenya abarengera.
Guverinoma ya Kenya yanatangaje ko izongera umutekano mu duce dutuwemo n’Abarundi benshi, turimo Bahati na Muthurwa muri Nairobi, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa cyangwa ibikorwa byo kubibasira. Abadafite ibyangombwa na bo bazafashwa kwiyandikisha no gushyira mu buryo bwemewe n’amategeko imibereho ya bo muri Kenya.
Sing’Oei yashimangiye ko Kenya ishaka ko Abanyafurika, cyane cyane abaturage bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bakomeza kubana mu mahoro nk’abavandimwe, ariko buri wese yubahiriza amategeko agenga gutura, gukora no gucuruza muri icyo gihugu.

Ibitekerezo