Nyamasheke: Byinshi ku makimbirane byavugiwe mu nteko.

ifoto yerekana ikiganiro mu nteko mu kagari ka Kigarama mu Murenge wa kanjongo, ifoto:kigali24

Mu bice bitandukanye by’icyaro, amakimbirane mu miryango, hagati y’abaturanyi ndetse no muri sosiyete muri rusange aracyagaragara. Bamwe mu baturage bo mu karere ka nyamasheke mu murenge wa kanjongo bavuga ko impamvu ikomeye ibitera ari uko ubusabane n’urukundo hagati y’abantu bigenda bigabanuka, abantu bagashyira imbere gushaka ubutunzi no kwibanda ku buzima bwabo bwite.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali24 bavuga ko kera abantu babanaga basangira kandi bagasurana, ariko ko ubu ibyo bigenda bicika, bigatuma imibanire y’abantu idakomera nk’uko byahoze.

Sinumvayabo Damien, umwe mu basaza b’inararibonye, avuga ko uko imyaka igenda ishira ari ko abona urukundo n’ubusabane hagati y’abantu bigenda bigabanuka.

Avuga ko abantu benshi batangiye gushyira imbere ubutunzi kurusha imibanire myiza, nyamara ngo kubana neza n’abandi ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “Imibanire y’abantu muri iki gihe mbona idashikamye. Mbere hari ibintu abantu bateguraga umunsi bagahura bagasangira. Naho ubu umuntu areba ati: ‘Nimuha ya mata cyangwa inzoga cyane ko ari byo byakundaga guhuza abantu, kandi nari gukuramo amafaranga ndaba mpombye.”

Sinumvayabo avuga ko nubwo ubuzima bwahindutse ndetse n’ubushobozi bw’abantu bukaba butakiri nk’ubwa kera, ariko nanone akavuga ko ibyo bidakwiye kuba urwitwazo rwo kwirengagiza abandi.

Ati: “Nge ndareba nka sanga ari ukubera ko ibintu byabaye bikeya, ariko umuntu iyo mubanye neza ugira ibibazo akagutabara.”

N.Hategekimana Cansilda, utuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, na we avuga ko imibanire y’abantu iri guhinduka bitewe n’impinduka mu mibereho.

Avuga ko ubutunzi bugenda buba buke, mu gihe ubutaka na bwo bugenda buba buto bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage. Ibi ngo bituma bamwe bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka no kurinda ibyo bafite, aho guha umwanya ubusabane.

Ati: “Ubu usanga abantu bose bahugiye mu gushaka imitungo. Usanga abantu batakibona umwanya wo gusabana nka kera. Kera wasangaga abantu babayeho buzuzanya, ariko ubu iterambere ryaraje nyine.”

Ikoranabuhanga na ryo rishinjwa kugira uruhare

KWIZERA Etienne, we avuga ko amakimbirane agaragara hagati y’abantu ashobora no guterwa n’uko abantu bagenda barushaho kwirebaho ubwabo.

Avuga ko ikoranabuhanga na ryo rishobora kugira uruhare mu guhindura imitekerereze n’imibanire y’abantu, cyane cyane binyuze ku byo abantu bareba ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Biterwa n’uko abantu batagishaka kwita ku bandi. Abantu benshi muri iki gihe basigaye birebaho ubwabo gusa, noneho usanga ikoranabuhanga na ryo ribigiramo uruhare. Hari ibyo abantu bareba kuri YouTube n’ahandi bikabarema mo umutima w’urwango.”

Urugomo ruterwa no kunywa inzoga, ifoto ya kuwe kuri internet

Ubusinzi n’imyitwarire mibi na byo bishobora kubyara amakimbirane

Ku rundi ruhande, NTAKIRUTIMANA Emmanuel, umufasha myumvire mu muryango, avuga ko amakimbirane hagati y’abaturanyi ashobora guturuka ku myitwarire y’umuntu umwe cyangwa benshi, cyane cyane iyo hari ubusinzi n’urugomo.

Avuga ko iyo umuntu wo mu muryango umwe ashyamiranye n’uwo mu wundi muryango, bishobora gutuma amakimbirane akomeza igihe kirekire, kuko imiryango yombi ishobora kubika inzika.

Ati: Bishobora guturuka ku rugomo, umwe wo mu muryango runaka agashyamirana n’uwo mu wundi muryango, wenda se urugomo bakaba barwana bitewe n’ubusinzi. Iyo bashyamiranye gutyo bivamo amakimbirane y’igihe kirekire, kubera ko imiryango yombi ihita itangira kubika inzika bigatuma badacana uwaka.”

Ntakirutimana avuga ko ibi bidakwiye kuranga abantu, kuko umuturanyi aba ari umuntu wa hafi ushobora kuba uwa mbere utabara mugenzi we mu gihe yagize ikibazo.

Ati: “Kubana neza ni cyo kintu cy’ingenzi, kuko iyo ugize ikibazo, wenda ukaba warwaye, ni we ubimenya mbere akagufasha. Icyo nabwira abantu ni uko kubana mu makimbirane adashira bidakwiye kuranga Abanyarwanda.”

Nubwo impamvu z’amakimbirane zitandukanye, icyo abaturage bahurizaho ni uko kugira imibanire myiza, kwihanganirana, gusabana no gufashanya ari bimwe mu bishobora gufasha mu kugabanya amakimbirane mu miryango no hagati y’abaturanyi.

Mu gihe imibereho y’abantu igenda ihinduka, abaturage bavuga ko bidakwiye ko umuco wo gusurana, gusangira, gufashanya no kuganira ucika, kuko ari wo ushobora kuba umusingi w’imiryango n’abaturanyi babanye neza.

ifoto yerekana ikiganiro mu nteko mu kagari ka Kigarama mu Murenge wa kanjongo, ifoto:kigali24

Ibitekerezo