Urukiko rw’Ikirenga rwa Saudi Arabia rwakuyeho igihano cy’urupfu cyari cyakatiwe Anojan Sivarasa, umukozi w’Umunya-Sri Lanka w’imyaka 27 kubera ubutumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga.
Sivarasa yari yarahamijwe icyaha cyo gutuka idini ya Isilamu n’Intumwa y’Imana Muhammad mu butumwa yashyize kuri Facebook, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Sri Lanka, Arun Hemachandra, yabitangaje.
Uyu mugabo yakatiwe urwo rupfu muri Nzeri, nyuma yo guhamywa icyaha n’urukiko rw’ubujurire rwa Saudi Arabia. Icyo gihano cyateje impungenge muri Sri Lanka, bituma habaho ibikorwa bya dipolomasi byo kumusabira imbabazi.
Ku wa Gatatu w’ejo hashize, Hemachandra yatangaje kuri Facebook ko urukiko rw’Ikirenga rwakuyeho igihano cy’urupfu. Yashimiye abategetsi n’amatsinda y’abanyamategeko bo muri ibyo bihugu byombi ku ruhare bagize muri icyo kibazo.
Uru rubanza rwakomotse ku mpaka zabyutse ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za Kamena uyu mwaka, nyuma y’uko amashusho y’umugabo w’Umuyisilamu ateye imigeri imbwa akwirakwiriye kuri izo mbuga. Byavuzwe ko ibyo byabaye nyuma y’urugendo nyobokamana rw’Abahindu.
Mu mpaka zakurikiyeho, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse amagambo asebya imana y’Abahindu. Sivarasa yamusubije mu rurimi rw’Igitatamili, na we atuka Intumwa y’Imana Muhammad.
Nubwo Sivarasa yahise asiba ubutumwa kandi agashyira hanze videwo asaba imbabazi, umuntu yari yamaze gufata ifoto yabwo ayigeza ku mukoresha we no ku bategetsi ba Saudi Arabia. Yafashwe muri Nyakanga.
Ntabwo biramenyekana niba azakomeza gufungwa cyangwa niba azongera kuburanishwa, ndetse n’igihe ibyo bishobora kumara.
Mbere, Urukiko Mpanabyaha rwa Al-Ahsa rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu za riyali za Saudi Arabia, asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo