Papa Cidy arishyuza Chameleone miliyoni ze yakobokeye

Umuhanzi Papa Cidy wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Leone Island Music, yasabye ku mugaragaro uwari umuyobozi we, Dr. Jose Chameleone, kumuha amafaranga y’uburenganzira ku ndirimbo ndetse n’ayo atahawe ku bitaramo bakoranye mu myaka yashize.

Mu butumwa bwubashywe yageneye Chameleone, Papa Cidy yamushimiye ku mico myiza amuziho, ariko amusaba gukemura ikibazo cy’amafaranga avuga ko amaze imyaka myinshi atishyurwa.

Yagize ati: “Nshuti Dr. Jose Chameleone, ndacyazi ko uri umuntu mwiza, ni yo mpamvu nguhamagaye mu buryo bw’icyubahiro”.

Papa Cidy yavuze by’umwihari ko ku ndirimbo bakoranye zirimo iyamamaye cyane yitwa “Daniela”, igikomeje gucuruzwa no kuboneka ku mbuga za Chameleone. Yavuze ko yashoye amafaranga menshi muri iyo mishinga, bityo akaba akwiriye guhabwa umugabane ku mafaranga akomeje kuyivamo.

Yagize ati: “Uzi neza amafaranga nashoye muri iyo mishinga. Nemera ko nkwiriye guhabwa amafaranga ava mu burenganzira bw’izo ndirimbo”.

Uyu muhanzi yanavuze ko atigeze ahembwa amafaranga y’igitaramo bakoreye hamwe i Londres mu Bwongereza, agaragaza agahinda ko kuba yarakoze imyaka myinshi adahembwa ibyo yakoreye.

Ati: “Ndetse no ku gitaramo cya nyuma twakoranye i Londres, ntabwo nigeze nishyurwa. Tuzabaho dute niba dukomeza gukora ku buntu?”

Papa Cidy yavuze ko atagamije guteza amakimbirane, ahubwo ko ashaka ko iki kibazo gikemurwa mu mahoro bakiriho bose. Yasabye Chameleone guha agaciro abo bakoranye, avuga ko muri Uganda abahanzi benshi bakunze gushimirwa no guhabwa agaciro nyuma yo kwitaba Imana.

Yasoje agira ati: “Icyo nsaba ni ubutabera no gukemura ibi bibazo mu bwumvikane, tugihari twese”.

Papa Cidy na Chameleone (Ifoto: Interineti)
Papa Cidy (ibyuryo) na Chameleone (Ibumoso): Ifoto, mbu.ug

Ibitekerezo