Kiliziya Gatolika ku bufatanye na Kaminuza ya Villanova yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangaje ishyirwaho ry’igihembo mpuzamahanga gishya cyiswe “Pope Leo XIV Sustainability Medal”, kizajya gihabwa abantu bagaragaje uruhare rudasanzwe mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere iterambere rirambye no kurengera ubuzima n’agaciro ka muntu.
Iki gihembo gishya kizatangira gutangwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2026, kikazashyikirizwa uwagitsindiye na Papa Leo XIV ubwe mu birori bizabera i Castel Gandolfo mu Butaliyani, ahazwi nk’ahantu Papa akunze kuruhukira no kwakirira ibikorwa bimwe na bimwe bikomeye bya Kiliziya.
Ni igikorwa gifatwa nk’intambwe nshya mu rugendo rwo gushishikariza isi yose gufata iya mbere mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, mu gihe ibihugu byinshi bikomeje guhura n’ibiza bikomeye birimo amapfa, imyuzure, inkongi z’umuriro ndetse n’izamuka ry’ubushyuhe ku Isi.
Kaminuza ya Villanova yatangaje ko iki gihembo kizajya gihabwa abantu bagaragaje ibikorwa bifatika mu guteza imbere iterambere rirambye, ariko hadashingiwe gusa ku bushakashatsi cyangwa ikoranabuhanga.
Ahubwo abazatoranywa bazaba barerekanye ko ibikorwa bya bo bifasha icyarimwe: kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubutabera mu mibereho, kurengera abatishoboye, gukoresha neza umutungo kamere, no guteza imbere iterambere ridahungabanya ubuzima bw’ahazaza.
Abategura iki gihembo bavuga ko “iterambere rirambye” ridakwiye gusobanurwa gusa nk’iterambere ry’ubukungu cyangwa iry’ikoranabuhanga, ahubwo rigomba no kubamo kubaha ubuzima bwa muntu, amahoro, uburinganire no kubungabunga ibyaremwe.
Kaminuza ya Villanova yasobanuye ko abazatoranywa bashobora guturuka mu nzego zitandukanye. Muri bo harimo: abashakashatsi, abanyapolitiki, abayobozi b’amadini, abarimu, abanyabumenyi, abayobozi b’ibigo byigenga, imiryango itari iya Leta, abashinzwe kurengera ibidukikije, ndetse n’abaturage basanzwe bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.
Icy’ingenzi kizashingirwaho ni ingaruka nziza ibikorwa bya bo byagize ku mibereho y’abantu no ku kubungabunga Isi. Ku nshuro ya mbere, Papa Leo XIV ni we uzashyikiriza iki gihembo uzaba yagitsindiye.
Bizabera mu nama mpuzamahanga yiswe Villanova International Sustainability Conference, izaba kuva ku wa 12 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2026. Iyo nama izabera ahantu habiri: i Roma, ndetse no muri Castel Gandolfo.
Abazitabira iyi nama bagera kuri 300 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Muri bo harimo: abarimu ba za kaminuza, abashakashatsi, abayobozi ba Kiliziya, imiryango mpuzamahanga, ibigo byigenga, abafata ibyemezo muri za Guverinoma, n’impuguke mu kubungabunga ibidukikije.
Intego y’iyo nama si ukuganira gusa, ahubwo ni ugufata imyanzuro ishobora gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibibazo byugarije Isi bikemuke nk’uko VATICAN NEWS yabitangaje.
Abategura batangaje ko izina ry’uzegukana umudali wa mbere rizatangazwa muri Nzeri 2026. Nyuma ya ho ni bwo hazakurikiraho umuhango wo gutanga iki gihembo uzabera muri Borgo Laudato Si’ i Castel Gandolfo. Abazatoranywa bazaba babanje gusuzumwa n’akanama gashinzwe ubuyobozi mu bijyanye n’iterambere rirambye muri Kaminuza ya Villanova.

Impamvu hashyizeho iki gihembo
Padiri Peter M. Donohue, Perezida wa Kaminuza ya Villanova, yavuze ko iki gihembo gishingiye ku myemerere y’iyo kaminuza ivuga ko kubungabunga Isi n’urukundo rugomba kugirirwa abantu ari ibintu bidashobora gutandukanywa.
Yagize ati: “Kwita ku rugo rusange twese dutuyemo no kwita ku bandi bantu ni ibintu bijyana. Twizera ko guhemba abantu bagaragaza ubuyobozi bwiza muri uru rwego bizatera abandi imbaraga zo gukora ibikorwa bizagira uruhare mu guhindura Isi.”
Yongeyeho ko bashaka ko ibikorwa by’aba bantu bizabera urugero ibisekuru bizaza.
Papa Leo XIV, mbere y’uko atorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika, yari azwi ku izina rya Robert Francis Prevost. Mu mwaka wa 1977 yarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza muri Villanova, aho yize imibare. Nyuma ya ho, mu mwaka wa 2014, iyi kaminuza yongeye kumuha impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro, imushimira uruhare rwe mu bikorwa by’uburezi, ubutumwa n’iterambere ry’ikiremwamuntu. Ni yo mpamvu iki gihembo cyamwitiriwe gifatwa nk’ikimenyetso cy’umubano ukomeye hagati ye n’iyo kaminuza.
Kaminuza ya Villanova yatangaje ko Pope Leo XIV Sustainability Medal itazaba igihembo gitangwa rimwe gusa. Ahubwo yavuze ko kizajya gitangwa buri myaka ibiri, kikaba kimwe mu bikorwa by’iyo kaminuza bigamije guteza imbere gahunda mpuzamahanga zo kurengera ibidukikije no gushishikariza abantu kubaho mu buryo bwubahiriza “ubusugire bw’ibidukikije”.
Iki gikorwa gifitanye isano n’inyigisho za Kiliziya Gatolika ku kubungabunga ibidukikije, cyane cyane izashyizwe ahagaragara na Papa Francis mu nyandiko ye yiswe Laudato Si’ yasohotse mu mwaka wa 2015.
Iyo nyandiko yasabye abantu bose, atari Abagatolika gusa, gufata Isi nk’urugo rusange rugomba kurindwa. Yagaragaje ko ikibazo cy’ibidukikije kidashobora gutandukanywa n’ikibazo cy’ubukene, kuko akenshi abahura cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari abakennye.
Laudato Si’ yagaragaje ko kurengera amashyamba, amazi, inyamaswa n’ikirere bigomba kujyana no kurwanya akarengane, ubusumbane n’ubukene. Ni inyigisho yakiriwe neza n’imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye, amashuri makuru ndetse n’ibigo byinshi bikora mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Ibidukikije bikomeje guhura n’ibibazo bikomeye
Mu myaka ya vuba, raporo z’imiryango mpuzamahanga zigaragaza ko Isi ikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe. Harimo: ubushyuhe bukomeje kwiyongera, amapfa akabije mu bice byinshi by’Afurika, imyuzure ihitana abantu n’imitungo, inkongi z’umuriro zitwika amashyamba, kugabanuka kw’ibinyabuzima, ndetse n’umwanda uva mu nganda n’ibindi bikorwa by’abantu.
Impuguke zivuga ko ibi bibazo bidashobora gukemurwa n’ibihugu cyangwa imiryango imwe gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bw’Isi yose.
Nubwo Afurika ari umwe mu migabane itohereza imyuka ihumanya ikirere ku rugero rungana n’urw’ibihugu bikize, ni yo ikomeje kwibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ibihugu byinshi birimo u Rwanda bikomeje gushyira imbaraga mu gutera amashyamba, kurwanya isuri, gukoresha ingufu zisubira ndetse no kubungabunga umutungo kamere.
U Rwanda by’umwihariko rwagiye rushimirwa gahunda zirimo umuganda rusange, gahunda yo guca burundu amashashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki, gutera ibiti no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Abasesenguzi bavuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora kuzatuma no muri Afurika haboneka abantu bazaba bakwiriye guhatanira igihembo cya Pope Leo XIV Sustainability Medal mu myaka iri imbere.
Karidinali Fabio Baggio, uyobora Ikigo cya Laudato Si’ Center for Higher Education, yavuze ko iki gihembo kizubaha abantu bagaragaza ko kubungabunga ibyaremwe no kubaha agaciro ka muntu ari ibintu bidashobora gutandukanywa.
Yasobanuye ko ibikorwa by’abo bantu bizabera urugero urubyiruko n’ibisekuru bizaza, bikabatera imbaraga zo kubaka Isi irangwa n’ubutabera, ubufatanye n’icyizere.
Yavuze kandi ko ubutumwa bw’iki gihembo busubiza icyarimwe “ijwi ry’Isi” ikomeje kwangizwa n’ibikorwa bya muntu ndetse n’”ijwi ry’abakene” bakomeje guhura n’ingaruka z’iyo yangirika.
Mu gihe ibibazo by’ibidukikije bikomeje gufata intera ku rwego rw’Isi, ishyirwaho rya Pope Leo XIV Sustainability Medal rifatwa nk’uburyo bushya bwo guha agaciro abantu n’imiryango iharanira ko iterambere ry’isi ritubakwa ku kwangiza ibidukikije cyangwa gusiga inyuma abatishoboye, ahubwo rikubakira ku kubaha umuntu, kurengera ibyaremwe no gutekereza ku nyungu z’ibisekuru bizaza.

Ibitekerezo