Patrick Muyaya yashimye abaturage ba Goma na Bukavu

Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yatangaje ko abaturage bo mu mijyi ya Goma na Bukavu bongeye kwerekana ko bashyigikiye igihugu cya bo ndetse na Perezida wa Repubulika, nubwo bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.

Mu butumwa yashyize kuri X, Muyaya yavuze ko ibyagaragaye muri Goma ari ikimenyetso cy’uko “iterabwoba, ibikangisho cyangwa guta muri yombi” bidashobora gutsinda urukundo abaturage bakunda igihugu cya bo. Yashimangiye ko abaturage ba RDC, haba mu ntara 26 z’igihugu ndetse n’abari mu mahanga, bafite intego imwe yo guhangana n’ibyo yise ubugizi bwa nabi n’imibabaro bikomeje kwibasira igihugu.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko abaturage ba Goma na Bukavu bagiye mu mihanda bishimira mo ikipe y’igihugu ya RDC, Les Léopards, yakomeje mu cyiciro gikurikira cy’igikombe cy’isi.

Yongeyeho ko nk’uko ikipe y’igihugu ya RDC, Les Léopards, ikomeje guharanira intsinzi mu marushanwa atandukanye, n’igihugu cya bo kizatsinda binyuze mu bumwe, ukwihangana no gushyigikira Perezida wa Repubulika. Muri ayo magambo kandi, Muyaya yongeye gushinja u Rwanda n’abo yise abarushyigikiye kuba inyuma y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, avuga ko “Leopard Spirit” itazigera itsindwa.

Aya magambo aje mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mubi, nubwo hakomeje kubaho ibiganiro bigamije kugabanya amakimbirane no gushaka umuti urambye w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

Guverinoma ya RDC yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwakomeje kubihakana, rukavuga ko ikibazo cy’umutekano muri Congo gishingiye ku bibazo by’imbere mu gihugu no ku mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, u Rwanda rushinja kuba ibangamiye umutekano wa rwo.

Mu mezi ashize, ibikorwa by’imirwano mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo byatumye abaturage benshi bava mu bya bo, mu gihe imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zose kwirinda amagambo ashobora gukomeza gukaza umwuka no gushyira imbere ibiganiro bya dipolomasi.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo abayobozi bakomeje gukoresha amagambo akomeye agaragaza ubushake bwo kurengera inyungu z’ibihugu bya bo, amahoro arambye azagerwaho binyuze mu mishyikirano, kubaka icyizere hagati y’impande zombi no gukemura impamvu z’umuzi w’ibibazo bimaze imyaka myinshi mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Patrick Muyaya (Ifoto:Getty Images)

Ibitekerezo