AmakuruImyidagaduro

Pazzo Man yahishuye uko yagambaniwe na Babu wo ku ISIBO TV

Ishimwe Patrick uzwi ku izina rya Pazzo Man yahishuye uko yagambaniwe na Rugemana Amen Babu uzwi nka Babu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga akaba yari n’umunyamakuru w’Isibo TV.

Mu rubanza yaregwagamo gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we, Pazzo man yavuze ko Babu yamufashe amajwi mu ibanga atabimubwiye.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwiyita SHINE EMPIRE, Pazzo yagize ati: “Ibaze umuntu w’umujeni uza kugufata amajwi, atabikubwiye. Ariko kubera ya Mana, ukuri ntikwihishira”.

Yakomeje avuga mu byo yabwiye Babu ko ari uko nta mashusho ya Yampano yari afite ko ahubwo we yarebera mu bandi bantu bamufiteho ububasha bazi amabanga ye. Uretse ibyo kandi ahamya ko mu byo yaganiriye na Babu iyo haba harimo ibigize icyaha atari kugirirwa impuhwe.

Pazzo avuga ko afata Babu nk’umugambanyi kuko yagiye kumutangira ubuhamya kuri RIB ya Kanombe aho Pazzo Man n’abandi bareganwaga nari bafungiye ngo akajya avuga n’ibyo atazi by’ibinyoma.

Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo abarimo Djihadi, Pazzo Man, K-John, Pappy Nesta na Francois Xavier Ishimwe bakurinweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano n’umugore we.

Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko Pazzo Man arekurwa agataha nyuma y’uko agizwe umwere.

Ni mu gihe abandi barimo Djihadi, K-John, Pappy Nesta na Francois Xavier Ishimwe bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Rwf.

Pazzo Man ubwo yaganiraga n’Isimbi TV mu kwezi gushize kwa Werurwe. (Ifoto: Isimbi TV)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *