Perezida Ndayishimiye yagabiwe n’abanye-Congo batuye i Burundi

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yashimiwe n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batuye mu Burundi.

Aba banyecongo bamuhaye ishimwe Perezida Évariste Ndayishimiye bamushimira uruhare igihugu cye kigira mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Mu byo aba banye-Congo bamuhaye harimo intama, inka ,n’ibindi bitandukanye.

Inzengo z’umutekano z’u Burundi zohereje ingabo muri Congo mu rwego rwo gufasha igisirikare cya RDC (FARDC) mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

N’ubwo uruhare rw’ingabo z’u Burundi (FDNB) muri RDC rukomej mu bice binyuranye intambara yahinduye isura kuko bambuwe ibice binini mu Burasirazuba n’Amajyepo ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Perezida Ndayishimiye, uretse kuba Perezida w’u Burundi, yatorewe no kuyobora umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (African Union), aho yiyemeje gushyira imbaraga mu mushinga wo “gucecekesha intwaro” kuri uyu mugabane

Perezida Ndayishimiye yagabiwe n’abanye-Congo batuye i Burundi (photo;facebook)

Ibitekerezo