Shema Ngoga Fabrice yeguye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ashyira iherezo ku nshingano yari yaratangiye muri Kanama 2025.
Ibaruwa y’ubwegure bwe yayishyizeho umukono ejo hashize ku wa 29 Nzeri 2026, ivuga ko yeguye ako kanya.
Muri iyo baruwa, Shema yavuze ko icyemezo cye kigamije kurinda icyizere abantu bafitiye iri shyirahamwe no gutuma inzego zibishinzwe zikomeza gukora imirimo yazo zitabangamiwe. Yavuze ko kwegura kwe bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso kirenze ibizagaragazwa n’inzira zikurikizwa, kandi ko azafasha mu guhererekanya inshingano.
Kwegura kwe gukurikiye dosiye y’urukiko yari imaze iminsi ivugwa. Ku wa 22 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ubwumvikane Shema yagiranye n’Ubushinjacyaha mu rubanza rw’ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandujanye hano mu Rwanda avuga ko yemeye ibyaha, agakatirwa igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu mwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mbere y’uko yegura, hari hakomeje kwibazwa niba ashobora gukomeza kuyobora FERWAFA nyuma y’icyo gihano.
Shema yari yatowe mu Kanama 2025, abona amajwi 51 kuri 53 y’abari bagize inteko itora, atangira manda y’imyaka ine yagombaga kuzarangira mu 2029.

Ibitekerezo