AmakuruPolitiki

Perezida w’Afurika y’Epfo yasabwe kwegura

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, Julius Malema, yasabye Perezida Cyril Ramaphosa kuva ku butegetsi nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Itegeko Nshinga, cyagaragaje ko Inteko Ishinga Amategeko yarenze ku itegeko nshinga ubwo yangaga gutangiza gahunda yo kumweguza mu mwaka wa 2022.

Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, harimo n’ishyaka rya Malema rya Economic Freedom Fighters. Byitezwe ko gishobora kongera gutuma havuka indi gahunda yo gushaka gukuraho Ramaphosa ku buyobozi.

Mu 2022, akanama k’impuguke mu by’amategeko kari kagaragaje ko Ramaphosa yagombaga gusobanura ibijyanye n’amafaranga asaga ibihumbi 500 by’amadolari yibwe mu rugo rwe rwo mu cyaro, aho bivugwa ko yari ahishwe mu ntebe. Icyo kibazo cyateje impaka ku nkomoko y’ayo mafaranga, nubwo Perezida yakomeje guhakana ibyo aregwa byose.

Nubwo icyo kibazo cyari cyaravuzwe cyane, Inteko Ishinga Amategeko yahagaritse gahunda yo kumukuraho ku butegetsi kubera ubwiganze ishyaka rye rya African National Congress ryari rifite icyo gihe.

Gusa nyuma y’amatora rusange yo mu 2024, ANC ntiyongeye kugira ubwiganze bwonyine mu Nteko Ishinga Amategeko, ahubwo yatangiye kuyobora igihugu ifatanyije n’andi mashyaka mu ihuriro rya politiki.

Umuvugizi wa ANC, Mahlengi Bhengu, yavuze ko ishyaka ryakiriye kandi ryubahiriza icyemezo cy’Urukiko rw’Itegeko Nshinga. Yavuze kandi ko abayobozi bakuru b’ishyaka bagiye guterana bakiga ku mwanzuro w’urukiko mbere yo gutangaza icyo bafasheho umwanzuro.

Malema, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru hanze y’urukiko, yavuze ko Ramaphosa akwiriye guhita yegura kugira ngo abanze yite ku kibazo cyo kwiregura ku birego bimureba ku giti cye, kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri we nka Perezida.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa mu nama ya Global Progressive Mobilisation yabereye i Barcelona ku wa 18 Mata. Ifoto: Oscar DEL POZO/AFP via Getty Images.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *