Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yongeye kuburira abaturage bategura imyigaragambyo yo kwamagana abimukira ko bagomba kubikora mu mahoro, nta gutera ubwoba, ndetse nta bikorwa byo guhohotera abanyamahanga batuye muri icyo gihugu.
Ibi yabitangaje mu gihe hari hageze igihe ntarengwa cyari cyashyizweho ngo abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko babe bamaze kuva muri Afurika y’Epfo. Mu byumweru bishize, ibihumbi by’abimukira baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika bamaze gusubira iwa bo kubera ubwoba bw’ibitero n’ihohoterwa ryabibasiraga.
Umwe mu Banya-Malawi badafite ibyangombwa yabwiye BBC ko nubwo yishimiye gusubira iwa bo, byamubabaje cyane gusiga abana be bane bato muri Afurika y’Epfo, kuko yari yaragiye gushaka imibereho ibafasha.
Mu butumwa bwe bwa buri cyumweru, Perezida Ramaphosa kuri iyi nshuro yavuze ko nubwo igihugu gikeneye kuvugurura uburyo bw’imicungire y’abimukira, bitagomba guhinduka urwitwazo rwo kwibasira abanyamahanga.
Yashimangiye ko hari benshi batuye muri Afurika y’Epfo mu buryo bwemewe n’amategeko, bakora akazi, biga, barera imiryango ya bo, bashora imari ndetse bagatanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati: “Uburenganzira bwo kwigaragambya no gutanga ibitekerezo ntibusobanura ko abantu bemerewe gutera ubwoba abandi cyangwa kubakorera ihohoterwa. Abanyamahanga bose batuye mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko bafite uburenganzira bwo kurindwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko yacu”.
Mbere y’itariki ntarengwa, abimukira benshi bari bamaze ibyumweru baba mu nkambi z’agateganyo zashyizweho kugira ngo barindirwe umutekano mbere yo gusubizwa mu bihugu bya bo. Mu mujyi wa Durban, amahema yari acumbitsemo abaturage benshi biganjemo Abanya-Malawi yatangiye gusenywa, mu gihe abantu bari bategereje bisi zibacyura.
Nelson Mbewe, umwe mu Banya-Malawi basubiye iwa bo, yavuze ko yari yaragiye muri Afurika y’Epfo gushaka akazi kugira ngo atunge umuryango we.
Yagize ati: “Batubwiraga ko tugomba gusubira iwacu kuko tudafite ibyangombwa. Banaduhaga izina rya ‘Makwerekwere’, ijambo rikoreshwa mu gusuzugura abanyamahanga.” Yongeyeho ko nubwo bitari byoroshye, bemeye gusubira iwabo kuko nta yandi mahitamo bari bafite.
Undi witwa Hassan Phiri yasabye Abanyafurika y’Epfo kuzirikana ko abaturage b’umugabane w’Afurika ari abavandimwe. Yagize ati: “Afurika ntishobora kubaho idafite Afurika y’Epfo cyangwa Malawi. Tugomba gukomeza gukundana no kubana nk’abaturage b’umugabane umwe.”
Imyigaragambyo yo kwamagana abimukira yemewe kubera mu mijyi irimo Durban na Johannesburg, ariko polisi yaburiye abayitabira kwirinda urugomo. Yanatangaje ko intwaro gakondo zirimo inkoni n’imihoro zitemewe mu myigaragambyo, nubwo bamwe mu bigaragambya bo mu bwoko bw’AbaZulu basanzwe bazitwaza mu bikorwa nk’ibi.
Guverinoma y’Afurika y’Epfo ivuga ko kuva uyu mwaka watangira, abantu barenga 12,000 badafite ibyangombwa bamaze gusubizwa mu bihugu bya bo cyangwa bakirukanwa. Ibihugu birimo Malawi, Zimbabwe, Mozambike, Ghana na Nijeriya byohereje indege na bisi zo gucyura abaturage babyo, aho abarenga 3,500 bemeye gutaha ku bushake.
Ikibazo cy’urwango rwibasira abanyamahanga kimaze imyaka myinshi muri Afurika y’Epfo. Mu 2008, imyigaragambyo nk’iyi yahitanye abantu barenga 60, mu gihe uyu mwaka na wo hamaze kwicwa abantu babiri nk’uko imibare y’ikigo gikurikirana ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, Xenowatch, ibigaragaza.
Ibyo bituma imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeza gusaba ubuyobozi bw’Afurika y’Epfo gufata ingamba zikomeye zo kurinda umutekano w’abimukira no gushakira hamwe ibisubizo birambye ikibazo cy’abimukira n’ubushomeri bikomeje guteza umwuka mubi muri icyo gihugu.

Ibitekerezo